M23 YIGARAMYE IRASWA YASHINJWAGA na MONUSCO

M23 YIGARAMYE IRASWA YASHINJWAGA na MONUSCO

Inyeshyamba z'umutwe wa M23 zigaramye ibirego by'umuryango w'abibumbye wazishinjaga kurasa urugomero rw'amashanyarazi ruherereye muri teritwari ya Rutshuru.

Amakuru yacicikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kanama 2022 nyuma yuko MONUSCO yemeje ko uyu mutwe warashe nkana wangiza uru rugomero rw'amashanyarazi mu mirwano Wari uhanganyemo n'ingabo za Leta FARDC.

Ntibyatinze kandi kwerekanwa na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe kubungabunga ibidukikije ICCN cyasohoye itangazo ryemeza ko hari ibisasu 2 kirimbuzi byaguye rwagati mu rugomero byinshi bikangirika.

Iri tangazo ryakomeje rivuga ko nta mukozi wahatakarije ubuzima kuko bose bari bahungishijwe urugamba rugitangira, kandi ko urebye aho ibisasu byaturutse mu cyerekezo cy'aho ibirindiro bya M23 biri mu bilometero 5 uvuye aho uru rugomero rwarimo rwubakirwa.

Ibi byose M23 ibihakana yivuye inyuma ikemeza ko nta ruhare na ruto ishobora kugira mu gusenya ibikorwa bifitiye inyungu abaturage.

Umuyobozi wayo ushinzwe ibya politiki, Bisimwa Bertrand mu itangazo yashyize hanze yagize ati "Ibyo badushinja ni ibinyoma gusa bashaka kwikingira ikibaba bagakora amakosa bakayatwitirira, ibyo ICCN ivuga ko ikesha abaturage ntibyakwizerwa kuko bo baba bihishe birinda amasasu ntabyo baba bazi."

Yakomeje ati "Mu mwaka wa 2012 na 2013 , Twagize uruhare mu kubaka urugomero rwa Matebe, kimwe n'izindi ntitwatekereza kwangiza ingufu zacu."

Nk'uko mu itangazo rya ICCN ryaongeye kubikomozaho, ryavugaga ko Abaturage bo muri aka gace batangaje ko abahasize ubuzima basaga 6 abandi bagakomereka cyane.