CRISTIANO YIVUMBUYE ARASHAKA GUKINA.

CRISTIANO YIVUMBUYE ARASHAKA GUKINA.

Uburakari bwazamutse rutahizamu ufatwa nk'ukomeye kuri iyi Si Cristiano Ronaldo utakibona umwanya ubanzamo muri Manchester United.

Byose yarihanganye ariko noneho aho bigeze uyu munya-Portugal ngo arambiwe kubona ikipe yamugize uwo ariwe ikubitwa yandagajwe kandi we yicajwe.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Skysports ivuga ko umutoza TEN HAG atishimira na busa kumubona abanza mu kibuga kuko hari abana bagifite agatege mu gihe we ashaje nk'uko abivuga.

Ibi nibyo byakorogoshoye Cristiano mu bwonko arivumbura asaba gukinishwa nk'uko babimwijeje cyangwa vakamurekura akigendera kuko ntako atagira mu myitozo ndetse yamaze kugaruka mu murongo neza ariko atibaza impamvu adahabwa umwanya ngo akine nk'abandi.

Gutitiriza umutoza umuveteza ni nabyo bizamura umwuka mubi hagti yabo bombi, ntibitinda kwigaragaza kuko intsinzwi yo itabura uko bukeye n'uko bwije.

TEN HAG na Rashford i Etihad

Umukino uherutse kuyihuza na mukeba basangiye umujyi Manchester City ku kibuga ETIHAD yayikubise umusubirizo iminota 90 yongeweho 2 irangira ari ibitego 6 byose bya City kuri 3 bya United.

Aha niho abafana bahera batera amabuye umutoza ERIK TEN HAG udakinisha uyu rutahizamu bikarushaho no kuba yarirengagije kubanzamo inkingi ya mwamba yo hagati mu kibuga nka CASSEMIRO waguzwe akayabo.

Cristiano mu myitozo