THOMAS TUCHEL YERURIYE CHELSEA YAMUHAMBIRIJE Bubeba.

THOMAS TUCHEL YERURIYE CHELSEA YAMUHAMBIRIJE Bubeba.

Iminsi isatira icyumweru irashize Thomas Tuchel yirukanywe mu ikipe ya Chelsea FC, kuryumaho byanze arirekura avuga akari ku mutima.

Agahinda ni kose kuri uyu wa mbere w'icyumweru araturitse atura intimba ye itangazamakuru avuga ko nubwo bimugoye aho gukomeza kwikomeza hejuru y'ibyo yakorewe.

Yagize ati "Ibi nibyo bingoye kuvuga mu buzima bwanjye bwose. Iyi niyo kipe niyumvisemo ko yari murugo haba kinyamwuga ndetse no mu buzima bwanjye nk'umuntu. Reka mbanze nshimire ubuyobozi,abakinnyi n'abafana kuba mwaratumye nisanga kuva mu ntangiriro."

Thomas yunzemo ati "Ishema n'umunezero nagize mu gufasha ikipe kwegukana igikombe cya Champions League n'icy' Isi (Club World Cup) bizangumamo ibihe byose. Ntewe iteka no kuba naragize uruhare mu kubaka ibigwi n'amateka by'iyi kipe mu mezi 19 ashize bizahorana umwanya udasanzwe mu mutima wanjye."

Mu magambo ateye ikiniga ariko azira umunabi, uyu mutoza yakomeje kwibutsa ibihe byiza yagiranye na buri ruhande rw'iyi kipe izwi mu bururu bwinshi n'akazina ka 'THE BLUES' ashimira cyane abafana bamweretse urukundo.

Ni we mutoza wongeye guhesha ishema Chelsea yari yarabuze aho imenera ngo yiyibutse uko gutwara igikombe cya Champions League bimera.

Soma: https://www.kalisimbi.com/chelsea-yirukanye-thomas-tuchel-wayitozaga

Bwa mbere mu mateka niwe mutoza utaratewe amabuye n'abafana dore ko akirukanwa hafi ya bose bateye intoki hejuru basaba ubuyobozi kwisubiraho bagerageza kubumvisha ko ari cyo cyemezo gihubutsi cyari gifashwe.

Soma: https://www.kalisimbi.com/benshi-ntibishimiye-umutoza-mushya-wa-chelsea-uri-mu-nzira

Uyu mugabo w'umudage utari mu bihe byiza na nyuma yo gutandukana n'umugore we, Yasimbuwe na Graham Stephen Potter w'umwongereza kuri ubu muri Chelsea wakiriwe nk'umutoza.

Graham Stephen Potter umutoza mushya wa Chelsea FC