BERTRAND BISIMWA UYOBORA M23 YAMAGANYE IMYANZURO ATABWIWE.

BERTRAND BISIMWA UYOBORA M23 YAMAGANYE IMYANZURO ATABWIWE.

Umuyobozi w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa, yatangaje ko nta kintu baramenyeshwa ku byemezo bafatiwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere birimo ko bagomba kuva mu duce bigaruriye bitarenze kuri uyu wa Gatanu, saa kumi n’ebyiri z’umugorona.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida João Lourenço wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Felix Antoine Tshisekedi wa RDC, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida Kenya, bahuriye i Luanda.

Ni inama yari igamije ahanini kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yatuma M23 “ihita iva mu duce twa Congo yafashe”.

Umwanzuro wa mbere wafashwe ni “uguhagarika imirwano muri rusange, by’umwihariko ibitero bya M23 kuri FARDC na MONUSCO, guhera ku wa 25 Ugushyingo 2022, saa 18h00.”

Hemejwe ko hakomeza koherezwa abasirikare b’ibihugu bya EAC, bagomba kurasa kuri M23 mu gihe yaramuka yanze guhagarika imirwano no kuva mu duce yafashe mu masaha 48 ari imbere.

BISIMWA yahakanye ko atazi Ibi byose byavugiwe muri iyi nama cyane ko nta rwandiko cyangwa irindi menyesha ryabayeho.

Soma; https://kalisimbi.com/m23-igose-umujyi-wunganira-i-goma

Aho guhagarara nk'uko byavuzwe ahubwo Intambara ikomeje kuba agatereranzamba no mu bindi bice umutwe wa M23 wigwizaho imisozi muri iyi ntara ya Kivu y'amajyaruguru.

SOURCE:IGIHE