M23 IFASHE UMUJYI WOSE WA RUTSHURU N'IKIGO CYA GISIRIKARE CYA RUMANGABO YARI IMAZE IMINSI IVIRA AMARASO.

M23 IFASHE UMUJYI WOSE WA RUTSHURU N'IKIGO CYA GISIRIKARE CYA RUMANGABO YARI IMAZE IMINSI IVIRA AMARASO.

Aka kanya umutwe wa M23 umaze gutangaza ko umaze kwigarurira umujyi wa Rutshuru wose n'ikigo cya gisirikare cya Rumangabo bari bamaze iminsi bavira amaraso.

Imirwano yari ikomeye hagati y'ingabo za Leta yari yubuwe abarwanyi ba M23 begura imbunda bahata amasasu FARDC yongera kuyabangira ingata ahari hakomeye harafatwa.

Major Willy Ngoma uvugira uyu mutwe abicishije kuri Twitter yanditse ati "Bwije neza mu duce M23 irimo kuva Bunagana ukagera Rumangabo hiriwe amahoro ku bahatuye bose... Uyu munsi yari isabato habayeho kuruhuka..Umutekano ni wose ku baturage."

Umugambi nyamukuru nk'uko M23 ibivuga ni uko idateze guhagarara ndetse ko ubu yerekeje i Goma ari ho hatahiwe mu gukomeza gufata n'ibindi bice byose bya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mpaka i Kinshasa.

Hari hashize iminsi uyu mutwe ugera amajanja iki kigo cya Gisirikare cya Rumangabo ndetse habereye imirwano idasanzwe benshi barahagwa ku mpande zombi zihanganye.

Iri hangana hagati ya FARDC na M23 ryinjiyemo n'imitwe irwanya Leta y’uRwanda nka FDLR ya Gen.Omega aho Batayo ya Jericho ikambitse ahitwa Burayi ishinzwe kuharinda,naho Batayo CRAP ikaba yarahawe kurinda Kibumba mu gihe Batayo Sinayi ari yo yari irinze ikigo cya gisilikare cya Rumangabo.

Muri iyi mitwe yose yakubiswe inshuro harimo na FPP abajyarugamba yahawe kurinda i Busanza n’umupaka wa Ishasha ifatanyije na RUD urunana ya Gen. Ntilikina Faustin,muri ikigihe umutwe wa CRAP ya RUD urunana wa Col. Bushegeri wo wari ukambitse i Kitagoma.