NEYMAR WA BRAZIL ABABAYE ABABAJE.
Rutahizamu kabuhariwe w'umunya-Brazil, Neymar Da Silva Santos Junior yaraye avukiniye mu mukino amizero yo gukomeza gukina aracyendera.
Amarira ni yose kuva mu ijoro ryacyeye ubwo BRAZIL yatsindaga igihugu cya Serbia ibitego 2 ku busa ariko bisiga bisonze umukinnyi ngenderwaho n'ubu ukirira ayo kwarika kubera kuvunika asohoka iminota ya nyuma yisunika.
Ni imvune yagize ku ukuguru kwe kw'iburyo hasi neza ku kagombambari abanza kwihagararaho ariko birangira byanze akurwa mu kibuga ikiniga kiramufata ubwo yari ku gatebe k'abasimbura abaganga bamwitaho.
Kubabara kwe kwababaje abafana benshi bashobora kutazongera kumubona muri iyi mikino y'igikombe cy'isi irimbanyije mu gihugu cya QATAR.
Dr. Rodrigo Lasmar uyoboye itsinda ry'abaganga b'ikipe ya Brazil yatangaje ko bakeneye gufata amasaha ari hagati ya 24 na 48 bakora igenzura basuzumana ubushishozi bw'iyi mvune mbere yuko bagira icyo bayivugaho.
Mu kiganiro n'itangazamakuru rigandagaje i Doha Yunzemo Ati "Ubu Twatangiye kumwitaho dukora ibishoboka byose ariko dykeneye kwihangana no kwigengesera. Haracyari kare kuba twagira icyo tubivugaho gihambaye. Tuzareba uko bigenda reka tubitege amaso."
Adenor Leonardo Bacchi uzwi nka TITE utoza Brazil we nyuma yo guha isomo rya ruhago Serbia yihanganishije abanya-Brazil mu cyizere cyinshi ahamya ko yizeye ko Neymar n'ubwo ababaye kandi anababaje azagaruka mu kibuga.
Ati "Umukino wose yababaye ariko arahatiriza akomeza gukina afasha ikipe, ntibisanzwe ko yari gukomeza kwihangana ariko nizeye kuzabona Neymar yongera gukina iki gikombe cy'isi. Ndabizi neza azakina."
Neymar ukirira ateje Intimba iratemba imitima y'abafana bazamura isengesho ngo akire vuba akine iyi mikino bitezeho ko bishya bishyira kuzatwara igikombe i Brasilia.