UDUSHYA UTAMENYE TWABEREYE MURI CHOGM 2022.

UDUSHYA UTAMENYE TWABEREYE MURI CHOGM 2022.
Udushya twari twose mu cyumweru gishize ubwo ibihumbi by’abantu byari biteraniye i Kigali mu nama ihuza abakuru b'ibihugu na za Guverinoma biri mu muryango wa Commonwealth, CHOGM 2022.
CHOGM 2022 yaranzwe n’ibidasanzwe uhereye no ku myambaro yahuriweho n’abantu batandukanye ku bagabo benshi bari bambaye amakote, abo muri Afurika bambaye imyambaro ya Kinyafurika y’amapantalo n’amashati maremare.

Abali n'abategarugori bitabiriye iyi nama benshi bahuriye ku makanzu n’amapantalo ariko hari abagiye bagaragara mu myambaro idasanzwe imenyerewe cyane mu Rwanda.

Patricia Scotland umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth ni we wabanje gutungurana mu myambarire ubwo yitabiraga ihuriro ry’abagore akagenda yakenyeye bya Kinyarwanda.

Patricia Scotland mu myambaro ya Kinyarwanda

Ubwo abakuru b’ibihugu batangiraga kugera mu Rwanda nibwo hagaragaye imyambaro idasanzwe. Abantu bari baturutse muri Tonga bayobowe na Minisitiri w’Intebe, Siaosi Sovaleni, bari bambaye mu buryo butangaje.

Ntabwo bisanzwe mu Rwanda kubona umugabo wambaye ijipo, ariko aba Banya-Tonga bari bambaye amakote asanzwe, hasi aho kwambara ipantalo bashyizeho amajipo bakenyera nk’ibitenge iwabo bita ‘Tupenu’, imyenda yambarwaga mu kwereka umuryango w’ibwami icyubahiro.

Minisitiri w'intebe wa Tonga

Kuri ayo majipo bari barengejeho ‘ta’ovala’ uyu ni umwambaro uba uboshye mu bibabi by’ibiti. Bawambara mu rukenyerero nk’umutako ariko bagamije no kwereka uwo basanze ko hari icyubahiro n’urukundo bamufitiye.

Iyi myambaro bayambara bashaka kugaragaza umuco wabo gakondo bavanze n’ibigezweho, niyo mpamvu bashyiraho amakote. Iyi myambaro uba ugomba kuyambarana inkweto zifunguye kandi ziciye bugufi.

Indi myambarire yarangaje benshi n’iy’Umwami Mswati III we wari wambaye ikanga, iki ni igitambaro kiba kimeze nk’igitenge kenshi kizwi hano mu Rwanda ku bagore.
Uyu mwami w'igihugu cya Eswatini cyahoze cyitwa Swaziland, uzwiho kwikundira igitsinagore cyane n'ubundi akenshi agaragara muri iyi myambaro nk'igaragaza umuco wabo gakondo.

Umwami Mswati III

Muri ubu buryo bw’imyambarire, uyu Mwami aba yiteye ikanga rimwe irindi arikenyeye iyi ikaba ari imyambaro yabo gakondo, yambarwa bashaka kwerekana umuco wabo.

Ikindi cyatunguranye ni ukubona Perezida Paul Kagame yambaye nœud papillon. Yayambaye ubwo yakiraga ku meza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye CHOGM.

Perezida Paul Kagame yambaye nœud papillon

IGIHE