HON. BAMPORIKI EDOUARD AZAVA MU RUGO IWE RYARI?

Hon. Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisitere y'urubyiruko yongeye kugaragara mu maso y'abanyarwanda nyuma yuko afungiye iwe kubera icyaha cyo kwakira ruswa akekwaho ko yakoze.

HON. BAMPORIKI EDOUARD AZAVA MU RUGO IWE RYARI?

Hon. Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisitere y'urubyiruko yongeye kugaragara mu maso y'abanyarwanda nyuma yuko afungiye iwe kubera icyaha cyo kwakira ruswa akekwaho ko yakoze.

Inkuru dukesha Jalas Official ikorera ku murongo wa Youtube yasohotse kuri iki cyumweru, mu mashusho umunyamakuru yari yanyarukiye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kanombe ho mu kagali ka Busanza neza neza aho Bamporiki Edouard atuye.

Mu ikabutura y'umweru,sandali z'umukara,umupira w'umukara n'ingofero ye y'umukara agaragara iwe asa nk'uwitegereza hanze ndetse atembera hejuru y'inzu ye mu gihe atemerewe kuharenga.

Ku mutekano mwinshi byagoye uyu munyamakuru wari uhagaze ahirengeye gufata amashusho neza ngo yinjire mu rugo imbere ari nabyo byatumye amafoto n'amashusho byafashwe bitagaragara neza cyane.

Mu rugo rwa Hon. Bamporiki Edouard aho afungiye

Tariki 5 Gicurasi nibwo hasohotse itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w'intebe ryavugaga ko uyu wari umunyamabanga wa leta abaye ahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo yagombaga kubazwa yakoze.

Itangazo rya Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente

Bidatinze nyuma yaho gato urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rubicishije kuri Twitter rwahise rutangaza ko afungiye iwe mu gihe iperereza rigikomeje.

Hashize iminsi 30 Hon. Bamporiki Edouard w'imyaka 39 afungiwe iwe ku cyaha nawe ubwe yiyemereye ko yakoze cyo kwakira indonke(ruswa).

Benshi bakomeje kwibaza igihe azavira mu rugo ariko iperereza riracyakomeje mu gihe urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rutaratangaza ibindi kuri we.