M23 IGOSE UMUJYI WUNGANIRA I GOMA.

M23 IGOSE UMUJYI WUNGANIRA I GOMA.

Abasirikare bagize umutwe wa M23 basumiye umujyi wa Kitshanga bagota ingabo za FARDC ziwurimo.

Amakuru avuga ko izi ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bitunguranye zisanze zisigaye rwagati muri uyu mujyi zatangiye kwiyambura ibikoresho bya gisirikare zisanisha n'abaturage gusa kuwusohokamo kwabo nabyo ntibyoroshye.

Ibi bibaye nyuma yuko imirwano ikomeje kubera mu bice bya CHUMBA na BISHUSHA aho benshi bashiriye abandi bahunga amasasu yavuzaga ubuhuha.

KITSHANGA ni umwe mu mijyi itari kure ya GOMA bituma impungenge zikomeza kwiyongera ko izi nyeshyamba zishobora kuhafata isaha iyo ari yo yose bigasubira irudubi.

M23 ikomeje guhangayikisha ingabo za leta n'abo zifatanyije na nyuma y'aho byaraye bizikomeranye mu misozi ya NYAKAKOMA ho muri gurupoma ya BINZA hari higanje bamwe mu nyeshyamba za FDLR n'ingabo za leta zirukankijwe zambutswa ikiyaga cya Albert muri Vitshumbi.

Ni mu gihe izi nyeshyamba zategetswe kuva uyu munsi zigomba guhagarika ibitero zigaba ku ngabo za leta ndetse zisabwa kuva mu bice zafashe nk'uko bigaragara mu myanzuro yafashwe n'inama y'abakuru b'ibihugu iherutse guterana.

Uyu mutwe wahise wamaganira kure iyi myanzuro yafashwe itanatumiwe uhamya ko uzatsimbarara ku byo urwanira. M23 iherutse guhuruza imiryango mpuzamahanga ishinja leta gutegura no gukora Jenoside binyuze mu itangazo yashyize hanze ryasinywe n'umuvugizi wayo Lawrence Kanyuka.