AKINYUMA NTIHAGIJE BRUCE MELODY EJO AZASOHORA INDI.

AKINYUMA NTIHAGIJE BRUCE MELODY EJO AZASOHORA INDI.

ITAHIWACU BRUCE wamamaye muri muzika nyarwanda nka BRUCE MELODY nyuma yuko akongeje umujyi mu ndirimbo 'Akinyuma' yaciye ibintu yemeje ko bidahagije.

Byari muri Gicurasi y'uyu mwaka wa 2022, ubwo Bruce Melody yakiraga abagize itsinda rya B2C ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe baje gukorana indirimbo.

Icyo gihe n'ubundi uyu muhanzi wiyita 'Munyakazi' yari akubutse muri Uganda aho iri tsinda rya B2C rikorera umuziki waryo.

Bruce Melody yaririmbye muri iyi ndirimbo yakozwe na ELEMENT vuba na bwangu bafata n'amashusho, icyamamare ahita akomereza i Burayi mu bitaramo byari biteganyijwe agaruka avugisha abatari bake mu ndirimbo ye aherutse gushyira hanze iri hafi kuzuza Miliyoni y'abayirebye mu minsi 10.

Iby'iyi yakoranye na B2C byo byari Byaracecetswe ariko hari ikirimo gikorwa rwihishwa,kuri ubu abarebye agace gato kayo bemeza ko izaba ibereye ugutwi n'ijisho bayitegerezanyije amatsiko cyane kandi izasohoka kuri uyu wa gatatu twinjiramo.

Hashize umwanya abagize B2C basakaje amashusho aryoheye ijisho, bateguza abantu indirimbo yabo bise 'CURVEY NEIGHBOUR' bakoranye na Bruce Melody.

Bidatinze nyuma y'iminota mike, Melody nawe yahise ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram aya mashusho amara amasegonda 15, aboneraho kuvuga igihe iyi nditimbo izasohokera.

Ati "Undi muriro, CURVEY NEIGHBOUR ya B2C ifatanyije na IGITANGAZA..Ni ejo 11:00am ku masaha ya Kigali bizaba ari i saa sita z'amanywa ku masaha ya Uganda."

Bruce Melody ubwo yari yakiriye B2C iwe

Mu gihe AKINYUMA yateje benshi ururondogoro barimo kuyireba ku bwinshi, nta gahenge namba ateze guha abandi bahanzi bagenzi be nk'uko yigeze kubyivugira ko agomba gusohora iziguma mu mitwe y'abantu.

Ni indirimbo yasabwe na B2C ko bakorana nyuma yuko iri tsinda ribonye ko indirmbo ye na EDDY KENZO bise 'Nyoola' ikomeje kubica bigacika mu karere.