AMAFOTO: MISS MUHETO ARIMO KUVIMVIRA AKANYENGA MU MODOKA YAHAWE.

AMAFOTO: MISS MUHETO ARIMO KUVIMVIRA AKANYENGA MU MODOKA YAHAWE.

Nyampinga w'u Rwanda watowe uyu mwaka wa 2022 Nshuti Muheto Divine akomeje kwishimira imodoka yari ategereje igihe kingana amezi 4 yose.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo yahawe imodoka yari yaratsindiye muri Werurwe ubwo yatangazwaga nka MISS RWANDA 2022 ahize abandi bari bahatanye.

Ibyishimo ni byose nyuma yo gushyikirizwa iyi modoka mu muhango wabereye mu nzu ndangamurage ya Richard Kandt iherereye mu karere ka Nyarugenge ho mu mujyi rwagati wa Kigali.

Mu mafoto yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga uyu munsi nawe yasangije abamukurikira bigaragara ko akanyamuneza kari kamusaabye ku maso uburanga bwe bwongera kuba ikirenga.

Kubera ibyaha bifitanye isano n'ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko ryakorewe ba Nyampinga mu bihe bitandukanye byavuzwe ku muyobozi w'irushanwa PRINCE KID, byatumye anafungwa, benshi batekerezaga ko uyu mwali ashobora kutazabona ibihembo bye byose birimo iyi modoka nk'igihembo nyamukuru.

Ni imodoka y'umuzinga itukura, Iri mu bwoko bwa HYUNDAI VENUE 2022 yari itegerezanyijwe amatsiko n'uyu mukobwa w'iburengerazuba bw'u Rwanda.

Kuva yakwambikwa ikamba yagaragaye mu bikorwa bike bishoboka bitewe n'impagarara zatejwe n'ifungwa rya Dieudonne Ishimwe uzwi nka PRINCE KID wari umufite mu nshingano cyane mu gushyira mu bikorwa umushinga we yise 'IGICERI PROGRAM'

PRINCE KID wari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga MISS RWANDA,kugeza ubu aracyacumbikiwe muri gereza nkuru ya Nyarugenge i Mageragere, aho ategereje iminsi 30 y'agateganyo yahawe mbere yo kuburana mu mizi urubanza rwe ku byaha aregwa.

Ni mu gihe kandi iri rushanwa ryo ryabaye rihagaritswe na Minisiteri y'urubyiruko irifite mu nshingano, ba Nyampinga bose batsindiye amakamba uyu mwaka bazakomeza gukurikiranwa na Minisiteri binyuze mu nteko nkuru y'ururimi n'umuco.