EDDY KENZO NA PLATINI BACONZE RUHAGO KU MUMENA.

EDDY KENZO NA PLATINI  BACONZE RUHAGO KU MUMENA.

Eddy Kenzo umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda na Afurika, yagaragaye i Nyamirambo kuri Stade ya Mumena ari guconga ruhago, nyuma gato y’imyitozo ya Kiyovu sports.

Uyu mugabo yahishuye ko ari mu Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo no kureba impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru akabajyana mu ishuri rye ryigisha uyu mukino rizwi nka ’Big Talent.’

Ati “Yego ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru, natangiye kera mu ishuri ry’umupira rya Sports Club Villa.

Nyuma y’umuziki ndi n’umushoramari, mfite imishinga ndi gukora mu Rwanda, nubwo ndi gukina hano ariko naje no kureba abana bafite impano. Ndebe ko hari abo najyana mu ishuri ryanjye bakiga banakina umupira w’amaguru.

Ndashaka kujya dutangira gukina imikino ya gishuti mu Rwanda. Ikindi mfitanye imikoranire na ’Victor Wanyama,’ turashaka gukoresha amazina yacu mu guha aba bana ejo hazaza heza.”

EDDY KENZO mu kibuga

Uyu mugabo yongeyeho ko ishuri rye rimaze gukomera kuko ritanga abakinnyi muri KCCA, mu Bufaransa, muri Portugal ndetse n’ahandi.

Eddy Kenzo ari mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize, amakuru akavuga ko ari no gukorana indirimbo na Platini.

SOURCE: IGIHE