UMURYANGO WA JAY POLLY WASUBIJE ABABYARANYE NAWE BIFUZAGA IMITUNGO YE.

UMURYANGO WA JAY POLLY WASUBIJE ABABYARANYE NAWE BIFUZAGA IMITUNGO YE.

Iminsi 365 igize umwaka irashize nyakwigendera Tuyishime Joshua umunyabigwi muri muzika nka JAY POLLY ashyinguwe mu cyubahiro.

Nyuma yo kumwibuka ku itariki 02 Nzeri, abagize umuryango we bateraniye mu nama bagira imyanzuro bafata yibanda cyane mu gukomeza kurera neza abana yasize.

Mu gusubiza abagore 2 yabyaranye nabo ari bo FIFI na Sharifa bifuzaga kuzungura imitungo ye, havuzwe ko nta mitungo bizwi neza ko yasize kuko atayerekanye akiriho kandi yatabarutse bitunguranye.

Hanzuwe ko iby'ibanze ari ukubanza gushakisha imitungo ye yose yasize mbere yuko hatekerezwa iby'izungura.

Sharifa wari umaranye imyaka na Jay Polly mbere yuko atabaruka yatse ijambo asaba abari aho gukomeza kuba hafi abana bityo bakure neza uko yifuzaga.

Ati "Hashize umwaka Jay Polly atashye, ntabwo byaba bishimishije kubona abana be babayeho nabi, yabasigiye abavandimwe n’inshuti, yego hari umushinga dufite wafasha aba bana, ndabasabye mube hafi aba bana nabo bazibuke ko Se yabanye n’abantu koko."

Ibi bibaye nyuma yuko inshuti,abavandimwe n'abafana ba Nyakwigendera bakoze igikorwa cyo kumuzirikana kuri uyu wa gatanu ushize i Rusororo bashyira indabo ku mva ashyinguwemo mu rwego rwo gukomeza kumuha agaciro.

Soma https://www.kalisimbi.com/jay-polly-yibutswe-azirikanwa-nkumwami