Ikiciro kihariye cyashyiriweho abanyafurika muri Grammy Awards gikomeje kongera amateka yabanyafurika muribyo bihembo biri mubikomeye umuziki wisi ufite.

Ikiciro kihariye cyashyiriweho abanyafurika muri Grammy Awards gikomeje kongera amateka yabanyafurika muribyo bihembo biri mubikomeye umuziki wisi ufite.

Nyuma yaho umuziki wa Africa ukomeje gutera imbere kuburyo bugaragarira buri wese bigizwemo uruhare  cyane  numuziki wo muri Africa yiburengerazuba cyane cyane igihugu cya Nigeria ariho hafatwa nkigicumbi kinjyana ya afrobeat ikorwa nabenshi mugihugu cya Nigeria ndetse no kumugabane wa Africa muri rusange. ibi byatumye bamwe muba tekerereza umuziki wisi batangira gutekereza kumuziki wa Africa aha twavugamo cyane cyane ibigo bikomeye bitanga ibihembo mumuziki byo mugihugu cya leta zunzubumwe za America nka Grammy, BET ,nibindi bitangira gutekereza kuburyo umuziki wa Africa wahabwa agaciro ndetse numuhanzi wa Africa akabona ko ashyigikiwe aribyo bimutiza imbaraga zo gukora cyane. Ni mururwo rwego Grammy awards itegurwa na comanyi ya Recording academy ifitwe na National Academy of Recording Arts and Sciences yo muri leta zunzubumwe za America  ya shyizeho ikiciro kihariye kubahanzi bakorera umuziki kumugabane wa Africa .  iki kiciro kiswe  BEST African Music Performance kizaba kiri mubihatanywemo  mwitangwa ryibibihembo bya Grammy Awards 2024 bizaba bitangwa kunshuro ya 66 taliki 4 gashyantare 2024.  iki kiciro kandi  kikaba kiri muri 3 biherutse kongerwa muri Grammy awards kikazaba gihatanirwamo kunshuro yacyo ya mbere kuva cyakemezwa mu kwa gatandatu kwa 2023.

Gramy Award nigihembo   gifatwa nkigihembo cyambere gikomeye  mubitangwa mumuziki wisi aha twavugamo nka BET ,American music awards, Brit awards, Bill board music awards nibindi. Kuva mu 1959 ibi bihembo bitangwa burimwaka bigamije guhicyubahiro abakora umuziki ,kubashimira uruhare rwabo mugutezimbere umuziki ndetse no gusigasira umurage wisi.

kunshuro  yambere ikiciro Best African Music Preformance cyashyizwemo Abahanzi biganjemo abo mugihugu cya Nigeria nka Burna Boy uri muriki kiciro abikesha indirimbo ye yakunzwe nabatari bake yise” city boys”  uyu kandi uhatanye no mubyiciro bindi birenga 4  birimo  Best melodic rap performance abikesha indirimbo ye yise “sittin on top of the world” yakoranye na 21 savage, Best Global music performance arimo abikesha indirimbo “Alone” ndetse na Best Global album abikesha album ye yise” I told them”, DAVIDO& MUSA KEYS aba bombi bari  muriki kiciro babikesha indirimbo bise “Unavailable” Davido  kandi uhatanye no mukiciro cya best global music performance abikeshindirimbo “Feell”  na Best Global music album abikesha album ye yise “Timeless”, TAYLOR uri muribi bihembo  kunshuro ye yambere muri Grammy ari muriki kiciro abikesha indirimbo ye yise “Water”, Ayra Starr, uyu nawe ari muriki kiciro kunshuro ye yambere ikaba niyambere ahatanye muri bi bihembo by grammy , ayra starr ahatanye muriki kiciro abikesha indirimbo ye yakunzwe nabatari bake yise Rush, Asake &Olamide aba bahatanyemuriki kiciro babikesha indirimbo yabo bise “Amapiano” ikaba ari ninshuro yambere kuri  aba bombi bahatanye muri Grammy.

Kugirango wumve imbaraga gushyigikirwa kwumuziki wa Africa ninganda zumuziki zikomeye kwisi nka leta zunzubumwe za America binyuze muribyo bihembo bihatangirwa , umuhanzi wumunyarwanda ITAHiWACU Bruce ukoresha izina ryubuhanzi rya Bruce Melodie, aherutse gutangaza ko zimwe munzozi afite zikomeye arugutwara Grammy kandi yizeye ko azabigeraho gusa ubwo yavugaga ibyo abanya Rwanda benshi bamusubije ko bidashoboka hanyuma nawe abasubiza ababaza niba bareba ahazaza kugirango bemeze ko  ko adashobora kuzegukana iki gihemb. gusa byashoboka ko ubwo bruce melodie yavugaga ko asatwara Grammy yarafite amakuru yishyirwaho ryikiciro kihariye  kubanyafurika kandi koko igihe yaba ahagaze neza kumugabane wa Africa byamuhesha amahirwe yo gushyirwa muri iki kiciro nabyo bifatwa nko kwesumuhigo kuko byaba bitumye anahatana muri Grammy muri rusange ndetse bikaba bishoboka ko yanakegukana.

Gusa nubwo abanyafurika batangiye gutekerezwaho cyane cyane muriki gihe kikinyacumi gishize ariko kuva nakera bahoze bakora cyane bagakora uko bashoboye kugirango bagere muri Grammy Award ibi bituma nubwo amateka yabanyafurika muri Grammy Atari menshi ariko arahari kandi arazirikanwa nubwo benshi mubayafite batakiriho.

Angelique Kidjo ndetse na Zenzile Miriam Makeba nibo bafite uduhigo barusha abandi bahanzi bo kumugabane wa Africa muri Grammy Awards. Aho umwe afite ako gutwara nyinshi undi akagira ako kuba umunyafurika wambere wahatanye muribi bihembo.

 Angelique Kidjo uyumunya Benin ufite agahigo ko kuba umunyafurika ufite ibihembo byinshi bya Grammy afite  bitanu munshuro zigera kuri 14 yahatanye harimo iya 2007 yatwaye abikesheje album ye yise “dji djin” yarihatanye mukiciro cya Best Contempolary Wold Music  Album ,2015 yatwaye abikesheje album ye yise “Eve” mukiciro cya  Best World  Music Album,  2016 yatwaye abikesheje album ye yise” sings” mukiciro cya Best Global Music Album , 2020  abikesheje album ye yise “Celia” mukiciro cya Best Global Music Album na 2022 yatwaye abikesheje album ye yise “Mother nature” mukiciro cya Best Global Music Album.

 Zenzile Miriam Makeba umunya Africa yepfo wamenyekanye kuka zina ka mama Africa niwe wabaye umunyafurka wambere watwaye Grammy Award mu 1964 abikesheje album ye yise evening with Belafonte yari yakoze afatanyije na henry  Belafonte aho iyo album yarihatanye mukiciro cya Best ethinic and traditional folk recording kitakibaho kugezubu uyu kandi afite nagahigo ko kuba yarabaye umunyafurika wambere wahatanye muribi bihembo mu 1962. gusa nubwo yatwaye grammy imwe ariko yahatanye muribi bihembo inshuro ikenda zose .

 Saba gusa kandi mubandi banyafurika batwaye Grammy Awards mumyaka yahambere  twavugamo nka Sikiru Adepoju uyu mugabo wumunya Nigeria nawe numwe muba nyafurica bafite grammy award aho  afite  Grammy ebyiri yatwaye mumwak wi 1991 na 2008  mukiciro cya Best Contempolary World Music Album, ali farka toure uyu ufite 3 yatwaye mu 1995, 2006 na 2010, owuor arunga  uyu munya Kenya ufite eshatu zose yatwaye mumwaka umwe wa 2014 mubyiciro bya Best Rap Song , Best Rap Performance na Best Rap Album, Soweto gospel choir yo muri south Africa nabo bafite grammy eshatu batwaye mumwaka wa 2007 na 2008 mukiciro cya Best Traditional World Music Album ndetse na 2019 mukiciro cya Best World Music Album , Richard Bona uyu munya Cameroon  afite iyo yatwaye muri 2002  mukiciro cya Best Contempolary Jazz album,Youssou Ndour ufite 1 yatwaye 2005 abikesheje album ye yise “Egypt” yarihatanye mukiciro cya Best Contempolary World Music Album . Mubikiragano Tems gishya batarasigana cyane harimo ufite iki gihembo inshuro imwe abikesheje indirimbo “Wait for U” yakoranye na Drake na 21 Savage yarihatanye mukiciro cya Best Melodic Rap Performance muri 2023,  Wizkid uyu munya Nigeria nawe afite imwe rukumbi   yatwaye 2021 mukiciro cya Best Music Video abikesheje indirimbo” Brown skin girl” yakoranye na Beyonce , Burna Boy uyu munya Nigeria ukomeje kwigarurira imitima yabenshi kumugabane wa Africa no kwisi muri rusange kugeza ubu yahatanye mubihembo bya grammy inshuro 10 gusa yegukanamo imwe muri 2021 abikesheje album ye yise” Twice as tall” yarihatanye mukiciro cya Best World Music Album.

Ese ko mubahanzi bose bahataniye iki gihembo gishya cyahariwe abanyafurika muri Grammy awards barimo Burna Boy, Davido & Musa Keys, Asake & Olamide, Ayra Starr ndetse na Taylor. Burna boy ariwe uzi uburyohe bwa Grammy twizere ko haruzongeera umubare wabazifite cyangwa kazaba aka wamugani ngo ntamwana usya aravoma? ibaze nanjye nibaze uzandika amateka yo kuba Best African Music Performer muri Grammy Awards bwa mbere.