Byamenyekanye ko FARDC yahaye urwaho abatwitse inzu y'umuyobozi wa MONUSCO.

Byamenyekanye ko FARDC yahaye urwaho abatwitse inzu y'umuyobozi wa MONUSCO.

Mu masaha y'igicamunsi nibwo abaturage b'i GOMA badukiriye batwika urugo rw'umuyobozi w'ingabo z'umuryango w'abibumbye zishinzwe kubungabunga umutekano muri Congo.

Hari mu myigaragambyo idasanzwe aho nyuma yo gutwika imodoka z'izi ngabo banasahura ibiro zakoreragamo, binjiye aho uyu muyobozi atuye basagarira urugo rwe bashumika umuriro ingabo za Leta zibihanze amaso gusa ntagukoma abo baturage bakoraga amahano kuva kuri uyu wa mbere kugeza uyu munsi.

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaramo abiganjemo urubyiruko birukankana ibikoresho birimo ibiryamirwa, intebe, amapine y'imodoka n'ibindi basahuraga batahana.

Ibyo byabaye mu gitondo nyuma yaho nibwo berekeye mu gace ka HIMBI ho muri Goma batera urugo rwe baririmba izihambiriza MONUSCO, ntibatindiganya no kurukongeza inkongi y'umuriro irakongora.

Abapolisi n'abasirikare ba Leta FARDC babitije umurindi bareka abaturage babo bakora ibyo bashatse bisararanga imihanda yose ntarutangiira.

Abasaga 5 nibo bivugwa ko batakarije ubuzima muri iyi myigaragambyo barashwe n'ingabo za MONUSCO ubwo zageragezaga kwitabara kuko bari bariye karungu bazitera amabuye.

Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yanenzwe cyane na Leta zunze ubumwe z'America na ONU muri rusange kubera Kudahagarika iyi myigaragambyo ibangamye bikomeye.

Urugo rwatwitswe.

Ambasade ya America i Kinshasa ibiyujije kuri Twitter hari ubutumwa bugira buti "Ibikorwa byo kwangiza ntacyo bifasha mu rugendo rw’amahoro ndetse ababikora ntibagomba gutegwa amatwi. Turasaba Guverinoma ya RDC ko ababigizemo uruhare bagezwa imbere y’ubutabera"

N'ubwo ingabo za FARDC zirengagije iki kibazo nkana,Patrick Muyaya uvugira Leta y'i Kinshasa yamaganye ibikorwa ibyo ari byo byose byibasira abantu cyangwa ibiro bya Monusco yemeza ko abazafatwa bazahanwa.

Patrick Muyaya

Ni ukubivuga gusa kuko kugeza ubu nta gikorwa cyerekana ko badashyigikiye koko abigaragambya mu gihe batabakumira ahubwo babareka bakisanzura binatizwa umurindi na bamwe mu bayobozi bakomeye barimo Perezida wa Sena uherutse i Goma yamagana izi ngabo ashinja ko aho kuza kugarura amahoro ahubwo zaje mu bukerarugendo.