AKA KANYA: YAGO NA FATAKUMAVUTA BASABYE IMBABAZI UMURYANGO WA YVAN BURAVAN NYUMA YO GUSHINYAGURA.

AKA KANYA: YAGO NA FATAKUMAVUTA BASABYE IMBABAZI UMURYANGO WA YVAN BURAVAN NYUMA YO GUSHINYAGURA.

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka YAGO na FATAKUMAVUTA basabye imbabazi umuryango wa Nyakwigendera Dushime YVAN Buravan nyuma y'ibyo bakoze.

Aba banyamakuru bombi bahuriye mu kiganiro , nyuma yuko Yvan Buravan Ashyinguwe mu cyubahiro hari ibyavuzwe na Fatakumavuta byatewe utwatsi n'abakundaga Buravan n'umuryango we muri rusange.

Bibanze kubivugwa mu mihanda ya Kigali hakorwa ubusesenguzi bukarishye benshi bise ubusesereza n'amagambo yo gushinyagura, ibi byatumye umuryango utishimira ko ayo magambo yakomeza kuvugwa cyangwa kugaragara aho ari ho hose.

Mu nyandiko yuje ugutakamba mu nyuguti nini YAGO na FATAKUMAVUTA banditse ko batewe ipfunwe n'ibyo bakoze ndetse ko ikiganiro bamaze kugisiba ku mbuga zabo.

Bombi kuri Instagram, Yanditse bati "DUCIYE BUGUFI,TWISEGURA K'UMURYANGO WA DUSHIME BURABYO YVAN(BURAVAN)ABAFANA BA BURAVAN, MANAGEMENT YA BURAVAN NDETSE N'ABAKUNZI BA YAGO TV SHOW NA FATAKUMAVUTA KUBERA IKIGANIRO TWAKOZE CYASOBANURAGA IBIVUGWA KUM'IHANDA NO KURI SOCIAL MEDIA NYUMA Y’URUPFU RWA BURAVAN"

Bongeyeho bati "TUMAZE KUMVA INAMA N'IMPANURO TWAHAWE N’INZEGO ZITANDUKANYE TWABIHAYE AGACIRO GAKOMEYE, DUSANGA TWARENGEREYE TUTABIGAMBIRIYE, NI KUBW'IYO MPAMVU IKIGANIRO TWAGIHAGARITSE NDETSE TUGIKURAHO KURI CHANNEL YACU YA YAGO TV SHOW."

Basoje bashimira buri wese udahwema kubakosora iyo bakoseje cyangwa kubagira inama mu gihe batannye bakagaruka mu murongo.

Ibi byakuruye impaka ndende ubwo bamwe mu bakirebye batanze ibitekerezo biganisha mu mpande zibusanye, bamwe bati 'Ni ugushinyagura' abandi bati 'bavuze ibiriho'