TEMS ATEJE URURONDOGORO.

TEMS ATEJE URURONDOGORO.

Temilade Openiyi wabaye ikirangirire mu kwandika no kuririmba nka TEMS yateje isi kuvuga byinshi ashinjwa kuva mu gakiza yahozemo.

Uyu muhanzikazi wavukiye muri Nigeria tariki ya 11 Kamena 1995 yatumye hacika ururondogoro nyuma yo gusohora hanze amafoto areshya igitsinagabo.

Mu gusubiza abakunze kumwibasira yabakuriye inzira ku murima ababwira ko atazigera agera mu gaseke bashaka kumupfundikiramo kandi ko atari we murengezi wabo mu bya gikristo.

Yateruye agira ati"Sinzi ukeneye kumva ibi ariko sinzi umucunguzi wanyu mu bya gikirisitu. Sinaje hano kubafasha mu myemerere yanyu ku Mana. Sinzakwirwa rwose mu gakarito mushaka kumpfunyikamo. Sinzabahaza muri ibyo nimushake undi uzabibakorera cyangwa mwibaze impamvu ubwanyu mu byitaho."

Ibi byasembuye uburakari bwa bamwe batangira kutabivugaho rumwe biha urwaho abamuserereza cyane abamuzi kera akibarizwa mu rusengero, nawe adaciye kuruhande aberurira ukuri kuri muri we.

Ati "Singira amashyengo kuko ntajya nkina imikino imwe. Sinkeneye ugutebya, ndi uwo ndiwe ube ubizi cyangwa utabizi. Ni inzu yubatse ku rutare rukomeye rutazanyeganyezwa n'imiraba. Ndashaka kwishimisha si mwe."

Yibukije abantu urwego amaze kugeraho n'impinduka zimaze kuba avuga ko ahari kubw'abafana be yiniguura aganirira abamukurikira cyane kuri Twitter ko yakoze cyane kuva muri 2018 ubwo yinjiraga mu ruganda rwa muzika nk'umuhanzikazi ubishoboye anabizeza ko ahubwo ari bwo agitangira byinshi byiza bigiye kuza.