MU RWANDA HARAYE HABAYE IBIKOMEYE BAMWE BATAMENYE.

MU RWANDA HARAYE HABAYE IBIKOMEYE BAMWE BATAMENYE.

Mu ijoro ryacyeye habaye ibitaramo mbaturamugabo bitandukanye mu gihugu cyose uhereye mu mujyi rwagati wa Kigali ukageza ku mpera za Kivu mu karere ka Rubavu.

Amasaha y'igicamunsi cya tariki 01-01-2023 mu nyubako ya BK ARENA hari hateraniye abanyabirori baje kwihera ijisho abahanzi bataramye mu gitaramo EAST AFRICAN PARTY kizwi nk'igihatse ibindi mu Rwanda.

Nicyo gitaramo kitabiriwe ku bwinshi aho ku ikubitiro umuhanzi AFRIQUE,ARIEL WAYZ,ALYN SANO,OKKAMA na NEL NGABO wahamagaye FIREMAN baririmbana iyiswe 'MUZADUKUMBURA' nibo basimburanwe ku rubyiniro basusurutsa abatari bake ndirimbo zakunzwe nk'iyitwa Agatunda,You should Know,RADIYO, n'iya Nel Ngabo yise 'NYWEE'.

Abafana bari bitabiriye bakimara kwinjira mu buryohe bw'igitaramo uwitwa NIYO BOSCO,PLATIN P na DAVIS D wari ukubutse i Burundi nabo ntibahatanzwe baririmba ubudahagwa nyuma baharira abandi bahanzi nka RIDERMAN wongeye kwerekana ko ari umwami mu njyana ya HIP HOP i Rwagasabo.

Mu masaha akuze hari hatahiwe Bruce Melodie wongeye kwigaragaza cyane mu ndirimbo 'HENZAPU' n'izindi zatumye n'ipantalo yari yiyambariye itabukamo kabiri ubwo yasimbukaga cyane benshi bacika ururondogoro kugeza n'ubu.

Fagitire ku cyo kunywa ubwo zishyurwaga imbere mu nyubako byahindutse induru z'ibyishimo ubwo KING JAMES wari umaze amezi n'amezi menshi adakandagira ku rubyiniro yahawe umwanya akumbuza abanyabirori indirimbo ze za kera zirimo iyitwa 'NISUBIYEHO' yatumye ahamagara P-FLA barayiririmba bizamura amarangamutima ya buri muntu wahise wibuka amateka yabo mu myaka irenga 9 ishize.

Amasaha ubwo yicumaga igitaramo cyasojwe abafana batarashira ipfa mu gihe ab'i GISENYI bo bari bishimye bikomeye muri sitade Umuganda haberaga igitaramo cyahuruje abanyabirori b'i Rubavu na GOMA hakurya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Sangirene zicicikana ku nkengero z'ikiyaga cya KIVU akayaga gahuha ku ruhande rw'abahanzi nka KENNY SOL,Papa Cyangwe,YOUNG GRACE,BULL DOGG,ERIC SENDERI n'abandi byari ibyuya mu maso basimbukira ku rubyiniro bashimisha abatari bake.

HAHIYE' niryo ryari ijambo ku banyabirori bari biteze kandi banyuzwe n'uburyohe bw'iki gitaramo cyiswe ERICA'S FESTIVAL cyatangije ukwezi kwa Mutarama.

Akanyamuneza kari kose cyane ku bakunzi b'ibirori muri iyi mijyi yombi riba ijoro ritazibagirana muri bo nyuma yo gutaramirwa n'ibyamamare bakunda muri uyu mwaka mushya wa 2023.