BRUCE MELODIE ARASHINJWA GUPYINAGAZA ABARUNDI.

BRUCE MELODIE ARASHINJWA GUPYINAGAZA ABARUNDI.

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie amaze gutangaza aka kanya ko ikimuraje inshinga ari ukuzashimisha abatuye igihugu cy'u Burundi.

Yambaye isengeri na Telefone ngendanwa mu ntoki bidasigana n'umukufi mu ijosi, agaragaye Mu mashusho agira ati "Ku itariki 2 Harahiye Harahiye Harahiye tuzaba tuikumwe kuri Zion Beach hanyuma ku itariki 3 tuzaba turikumwe kuri Maison Des Officiers ibaze ubuze aho hantu noneho, Hanahiye, Yuhuuuu"

Nubwo bimeze bityo , uyu muhanzi arashinjwa gupyinagaza abarundi ku biciro bihanitse byashyizweho k'umuntu uzinjira muri ibi bitaramo byombi, bigeze aho nko mu myanya y'icyubahiro ari Miliyoni 3.

Bamwe mu barundi ba ntahonikora bakomeje kumusaba gukubita ishoka ibyo biciro agaca akanzu mu kwinjira ngo bazaze kwirebera uko abataramira.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuye i Bujumbura avuga ko abashinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie bazwi nka 1:55am Entertainment bo bamaze kuhasesekara mu rwego rwo gutegura neza ibi bitaramo bizaba inkurikirane tariki 2 na 3 Nzeri 2022.

Hari hashize kandi iminsi uyu muhanzi ateguje ibi bitaramo bimwe mu byatumye atukwa biteza impaka ndende bitewe n'uko yabitangaje mu gihe gisharira uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda rwahuye nacyo, ubwo Yvan Buravan na YANGA n'umubyeyi wa MEDDY batabarukaga.

Soma : https://www.kalisimbi.com/buravan-na-yanga-basize-chita-na-bruce-melody-baryana

Ibi nibyo bitaramo bya mbere by'umuhanzi nyarwanda akoreye hanze ariko binahenze, nubwo benshi bamunenze ndetse bamwe mu barundi bazana ibya ndanze, hari ababikunze babitegerezanyije amatsiko nk'uko bigaragara mu bitekerezo batanze.

Nk'uwitwa Vivine Nibitanga kuri Instagram we yatangiye kwisabira indirimbo ashaka kuzibyinira ati "Ntuze wibagire kuduha '''Ntuzunkinisha''''eeeeh irya song iratesa."

Undi witwa Dj Patrick yasubije Bruce Melodie ati "Ico ndazi ko nuko abazoba bahishikiye batazohomba kubera utanga show iryoshe Vrmnt ndumu témoins wavyo hazosha kbx"

Imyaka yari yirenze uyu muhanzi ukomoka i Kanombe ho mu karere ka Kicukiro ateguye ibi bitaramo biza gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid 19 cyayogoje isi kuva mu mpera za 2019. 

Ni cyo gihe nyacyo ngo ibendera ry'umuziki nyarwanda rizamurwe kandi rizengurutswe amahanga bityo usakaare kugeza ibwotamasimbi.