'NA BIRIYA BYOSE NI IBYAWE' ZARI NA SHAKIB.

'NA BIRIYA BYOSE NI IBYAWE' ZARI NA SHAKIB.

Umuherwekazi ZARINAH Hassan wamamaye nka ZARI muri Uganda yahaye ikintu gikomeye umukunzi we SHAKIB CHARM yihebeye.

'Muri iyi minsi urukundo rugeze aho rushyushye kwa mukecuru ZARI' niyo mvugo ikomeje kuvugwa mu mihanda y'imijyi itandukanye y'ibihugu by'akarere uyu mugore yandikiyemo izina.

Soma uko byose byatangiye; https://kalisimbi.com/zari-mu-nyanja-yurukundo

ZARI yagabiye umutima SHAKIB yongeraho n'imwe mu mitungo nk'imodoka nziza byose kubera kumuha ibyishimo yari ashomereye nyuma yo gutandukana n'umuhanzi w'icyamamare DIAMOND Platinumz.

'Akanyenga' Afrique yaririmbye ni kose kuri ZARI ukomeje kunyonga ahazamuka n'ahamanuka aka ya ndirimbo ya MICO THE BEST yise 'IGARE' 

Amafoto y'uyu mugore n'uyu musore arusha imyaka 12 yose yasakajwe ku mbugankoranyambaga yerekana uburyohe bw'urukundo aba bombi barimo.

Soma; https://kalisimbi.com/aha-niho-urukundo-ruryoheye-zari-numukunzi-we 

Burya koko ngo rujya iyo rushatse urebye uko uyu mugore ubyiruye abana 5 yikaragana n'uyu musore w'imyaka 30 ntatandukaniro wabona kuri iyi mvugo.

Nibo ubwabo biyemereye ko bakundana bwa mbere muri uyu mwaka batangira no kubyerekana, ibikorwa byose bigaragara mu mashusho byerekana uko ZARI yahaye rugari SHAKIB mu buzima bwe aho amuha inka akiyongeza indi aka ya mvugo ngo "Na biriya byose ni ibyawe." ibwirwa uwishimiwe by'ikirenga.

Urukundo ni rwose hagati ya ZARI na SHAKIB