NYABUGOGO: PEREZIDA PAUL KAGAME ARAHAGAZE ASUHUZA ABATURAGE.

NYABUGOGO: PEREZIDA PAUL KAGAME ARAHAGAZE ASUHUZA ABATURAGE.

Nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriye mu karere ka Karongi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda anyuze i Nyabugogo asuhuza abari bahari.

Mu mashusho asohotse mukanya gashize yagaragazaga umukuru w'igihugu ubwo yari ageze mu marembo y'umujyi wa Kigali,Nyabugogo, afata umwanya asohoka mu modoka asuhuza abaturage mu byishimo byinshi bamusubizanya ineza n'amashimwe yuje akanyamuneza ku maso.

Intero n'inyikirizo byari "NI WOWE, NI WOWE, NI WOWE" mu baturage uruvunganzoka bari banyuzwe no kumubona, nawe yizihirwa abasekera mu nseko izira imbereka abapepera, abona gusubira mu modoka bamuha inzira nta ngingimira.

Ibi bibaye nyuma yo gusoza uruzinduko rw'iminsi 4 yagiriye mu turere dutandukanye aho yahereye mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Ruhango akurikizaho i Nyamagabe.

Mu mpera z'iki cyumweru , Perezida Paul Kagame Yaje kwerekeza i Nyamasheke ho mu ntara y'iburengerazuba yongeraho n'uyu wa 28 Kanama aho yari aturutse i Karongi, hose asigira umukoro abayobozi wo gukemura ibibazo byagaragaye ko byugarije abaturage kandi bigakemurwa vuba ba bwangu.