BUSHALI YASHUNGEREWE NA BENSHI KUBERA IMYAMBARO IDASANZWE.

BUSHALI YASHUNGEREWE NA BENSHI KUBERA IMYAMBARO IDASANZWE.

Hagenimana Jean Paul wamamaye muri muzika nyarwanda nka BUSHALI yaraye akoze ibidasanzwe aseruka mu myambaro itamumenyereweho mu gitaramo Choplife Kigali.

Choplife Kigali ni igitaramo cyaraye cyizunguje umujyi cyatumiwemo abahanzi batandukanye haba hanze no mu Rwanda barimo n'umuraperi BUSHALI watumye benshi batamuvugaho rumwe.

Mbere yuko ataramira abanyarwanda yagaragaye imbere ya Camera za Kalisimbi arikumwe n'umuraperi Khaligraph Jones wo muri Kenya gusa yari ataritera umwitero watangaje abatari bake.

Ubwo yahamagarwa ku rubyiniro ku isaha ya saa yine zirengaho iminota mike, yatunguranye aje yambaye nk'ingabo za kera hejuru ku mutwe hari ingofero zambarwaga mu rwego rwo kwirinda imyambi y'umwanzi yafata mu gahanga.

Yari yambaye agakanzu karimo ibara ry'umutuku kagufi ibibero bye biri hanze bikaba akarusho ubwo yanyuzagamo agasimbuka.

Yari yiteye umwitero nawo w'umutuku ubwo yaririmbaga igitero cye mu ndirimbo 'KAMWE' yahuriyemo n'abandi bahanzi benshi yagize gutya wa mwitero aba awikuyemo ashyira hasi si uguhamiriza yivayo.

Hasi yari yambaye udukweto kenshi tumenyerewe ku bali n'abategarugori, duciye bugufi ariko dufite imishumi izamuka ku maguru igafungirwa hejuru.

Abafana bakibona iyi myambaro yaje yambaye induru bayihaye umunwa abaseka baraseka abishima barishima cyane mu ndirimbo ze zitandukanye mu njyana amenyereweho ya KINYATRAP.

Kugeza n'ubu Bushali yashungerewe na benshi bigera aho abantu batarimo kwihanganira kutavuga kuri iyi myambaro aho ku mbuga nkoranyambaga byabaye intero cyane ku rubuga rwa Instagram yavugishije imbaga.