ZARI YIYAMYE ABAMUTUBURIRAHO.

ZARI YIYAMYE ABAMUTUBURIRAHO.

Zarinah Hassan wamamaye nka ZARI yihanije cyane anaha gasopo abatubuzi bitwaza izina rye bagacucura abakunzi be.

Si ubwa mbere ibi bimubayeho yishyuzwa ayo atariye ariko bimaze gukabya kuri we byageze kurundi rwego atangaza ko abirambiwe.

Abicishije mu mashusho yasangije abamukurikira, Uyu muherwekazi yatangaje ko nta bukene yigeze bwatuma ashaka kwigwizaho agatubutse mu nzira itari zo.

Yateruye agira ati "Ndabaramukije mwese Murahoo, Ntibyari ngombwa ko mbigarukaho ariko reka nongere mbivugeho,mbere na mbere sinkora ubucuruzi bwa murandasi[Forex Trading] ibyo bintu ntabyo nzi, ntacyo mbiziho pe! njye mba mu gisata cy'Uburezi kandi nikorera ibiganiro kuri Televiziyo, namamaza ibigo bitandukanye hano muri Afurika Y'epfo, nerekana imideli aho niho nkura ayanjye."

Yongeyeho ati "Abatekamutwe benshi bakoresha amafoto yanjye,imodoka zanjye, n'imitungo yanjye banyiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bakabaka amafaranga. Ikibazo nuko Aba iyo bamaze kubiba ari bwo muza hano iwanjye muntera hejuru ngo murashaka amafaranga yanyu ntatwaye,Ayahe mafaranga?"

Yunzemo ati "Nta n'ubwo mwe mbazi,aho ugeze hose imyenda icuruzwa yanditseho ZARI,amavuta ngo ni aya Zari ibyo byose ntabyo nzi nshuti nta kintu na kimwe ngira ncuruza ku isoko rya murandasi, Murabe maso muzirengere ibihombo."

Umugandekazi Zari Asanzwe yerekana imideli akaba azwiho no kuba umushabitsi kabuhariwe wibera mu gihugu cy'Afurika y'epfo.

Niwe wiyita umuherwekazi kandi koko niko biri kuko ZARI atunze Miliyoni $8.8 z'amadolari muri uyu mwaka wa 2022, uyashyize mu mafaranga y'u Rwanda ni Miliyari 8.8Rwf hafi 9 nk'uko byatangajwe muri Werurwe.

Umujinya yari afite w'abamutuburiraho wasimbuye ibirori Aherutse kugira yizihiza isabukuru y'imyaka 42 amaze avutse ndetse akomeje kuryoherwa n'ubuzima mu rukundo n'umusore witwa Shakib w'imyaka 30.