AKA KANYA: NYAXO AFUNGUWE BY'AGATEGANYO.

AKA KANYA: NYAXO AFUNGUWE BY'AGATEGANYO.

Umunyarwenya Kanyabugande Olivier wamamaye cyane nka NYAXO Umusamariya muri rubanda arekuwe by'agateganyo aho yari afungiye.

Nyuma y'iminsi yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB akekwaho gukora ibyaha byo gukubita no gukomeretsa umugabo w'imyaka 30 bahuriye mu kabari.

Byabaye tariki 18 Kanama 2022, Inzego zishinzwe ubugenzacyaha zimuta muri yombi bidatinze Dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha buyisuzumana ubushishozi ako kanya buhita bumuregera urukiko.

Yaje kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo imbere y'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge aho umwanzuro wagombaga gusomwa ku gicamunsi cy'uyu wa 29 Kanama.

Urukiko rwanzuye ko Kanyabugande Olivier uzwi nka NYAXO afungurwa by'agateganyo akajya yitaba ubushinjacyaha mu gihe bugikusanya ibimenyesto mu minsi 30 akazitaba urukiko aburana urubanza mu mizi.