LIVE: I RUSORORO YANGA ASHYINGUWE MU CYUBAHIRO ASIGA INTIMBA ITEMBA IMITIMA.

LIVE: I RUSORORO YANGA ASHYINGUWE MU CYUBAHIRO ASIGA INTIMBA ITEMBA IMITIMA.

Umuhango wo guherekeza Nkusi Thomas wamenyekanye nka YANGA watangiye mu gitondo ubwo abagize umuryango we berekezaga ku uburuhukiro bakira umubiri we.

Imbaga nyamwinshi yari iteraniye ku KICUKIRO mu rusengero rwa New Life Bible Church yasezeyeho YANGA asabirwa mu masengesho yuje amarira.

Imbere y'abantu Bugingo Bonny uzwi nka JUNIOR Giti yaturitse ararira ubwo yavugaga ibigwi mukuru we yafataga nka Se umubyara kubw'urukundo yamweretse rurenze urwa Kivandimwe.

Mu kiniga cyinshi yagize ati "Mfite Agahinda muri njye, Ariko Imana yakunze Tom bihambaye, Yanze ko Tom azimira, imusogongeza ku rupfu bwa mbere na mbere kugira ngo yumve ko Imana ihari."

Umufasha wa YANGA nawe yahawe ijambo avuga uburyo bahuye ndetse bakaza gufata umwanzuro wo kurushingana mu mwaka wa 2011, yongera gukomoza ku mutima wa zahabu umugabo we yahoranye.

Ati "Yari umugabo ufite umutima mwiza ni nacyo namumenyeyeho cyane cyankuruye kuri we. Nakundaga kuza mu Rwanda kenshi gusa muri 2009 naje gukundana nawe by'umwihariko tuza gufata icyemezo cyo kubana akaramata muri 2011."

Yakomeje avuga ibigwi ,umurava,ubwitange mu kazi buvanze no kwiyoroshya byaranze Nyakwigendera Thomas mu gihe cyose babanye.

Nyuma yo kumusezera imbere y'Imana, abitabiriye berekeje i Rusororo aho aka kanya bamaze kumushyingura mu cyubahiro kwihangana no kwikomeza byabaye iyanga ku bwa YANGA ugiye asize intimba itemba mu mitima y'abamukunda.

Mu kumusezeraho bwa nyuma, Umukuru w'umuryango we avuze ibintu bitazibagirana YANGA yajyaga agira benshi bazahora bamwibukiraho iteka.

Ati "Ikintu kidasanzwe uriya mwana[Nkusi Thomas] yakuranye, navuga ibintu bibiri, Icya mbere ni Urukundo n'Urugwiro yagiraga, haba mu bana ,haba mu bantu bakuru,haba n'urungano rwe. Icya kabiri ni Ubupfura."

Ntibyoroheye na gato buri wese Guhera ku umubyeyi umubyara kugeza no ku bafana be bakunze filime yasobanuye akiriho zakundishije benshi 'Agasobanuye' karyohereza ubuto bwa bamwe, ibyaje kumutunga akiriho n'ubu bitunze barumuna be nka JUNIOR GITI na SANKARA nk'umurage abasigiye.

Umubyeyi wa YANGA asoje asenga isengesho ryuje amarira ashimira Imana kuba umubiri w’umuhungu we waragejejwe mu Rwanda ndetse ashimira na Leta y’u Rwanda yabigizemo uruhare.