MEDDY URI MU GAHINDA YACIYE AGAHIGO KADASANZWE.

MEDDY URI MU GAHINDA YACIYE AGAHIGO KADASANZWE.

Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy umaze icyumweru mu kababaro, yakoze ibidasanzwe mu Rwanda.

Kuri uyu wa 29 Kanama 2022 nibwo MEDDY yaciye agahigo ko kuzuza Miliyoni y'abamukurikira ku rubuga rwa Youtube bazwi nka 'Youtube subscribers' mu ndimi z'amahanga.

Niwe muhanzi wa mbere w'umunyarwanda weseje uyu muhigo nyuma y'igihe byarabaye iyanga abanyamahanga bidegembya bugabo kuri uru rubuga rwabaye ikimenyabose.

Ibi bije bisanga utundi duhigo yaciye turimo kuba umunyarwanda uririmba wa mbere ukurikirwa kurusha abandi ku rubuga rwa instagram naho uri hafi kuzuza miliyoni y'abamiukurikira[ 870 Followers].

Meddy kandi niwe wabaye uwa mbere mu kugira indirimbo yarebwe kurusha izindi nyarwanda, mu ndirimbo SLOWLY imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 72.

Yinjiye kuri uru rubuga rwa Youtube ku wa 17 Gicurasi 2013, kugeza ubu amaze kurebwa inshuro zirenga 184,172,577 ku isi hose.

Yabaye kandi umuhanzi nyarwanda wa mbere wagize indirimbo yarebwe n'abasaga miliyoni 2 ku munsi ubwo yasohoraga iyitwa 'MY VOW' yaririmbiye umukunzi we MIMI.

N'ubwo bimeze biryo ariko n'ubu ntarashira intimba yatewe no kubura umubyeyi wamwibarutse yashyinguye kuri iki cyumweru mu marira menshi

Dukomeje kumwihanganisha we n'umuryango we ku bwo kubura Cyabukombe Alphonsine intwali yabo y'ibihe byose yabareze kuva bakiri bato ikabakuza.

Soma: https://www.kalisimbi.com/meddy-mu-marira-menshi-asezeye-nyina-bwa-nyuma