BRUCE MELODIE IBYE BISUBIWEMO ASUBIZWA AYE.

BRUCE MELODIE IBYE BISUBIWEMO ASUBIZWA AYE.

Ukuri kose kumaze guhishurwa aka kanya ku karengane kakorewe umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie i Burundi.

Ifungurwa ry'uyu muririmbyi kabuhariwe ryabanje kugorana bisa n'ibyanze kuri uyu wa gatanu w'icyumweru haba intambara ariko biza gukunda anakora igitaramo  cya mbere cy'amateka.

Amakuru Kalisimbi.com ikuye i Burundi avuga ko Umushinjacyaha witwa NTAWUYAMARA Jean Chris yamurwaniye ishyaka ahangana na polisi yashatse kumwitendekaho isaba ibirenze.

Ibyabaye Ejo hashize, benshi babunzaga imitima, igitaramo kirategurwa birinda bigera mu kabwibwi kubw'amahirwe ararekurwa ibyishimo bitaha bose.

Uyu mushinjacyaha yasabye polisi dosiye ngo ayigeho, ariko polisi ibigendamo biguru ntege kugeza saa kumi n'imwe zishyira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba abona kuyishyikirizwa byamubereye indi mpamvu yo gukeka ko haba harimo amanyanga.

NTAWUYAMARA Jean Chris umushinjacyaha warenganuye Bruce Melodie

Akiyibona yahise ayisoma asanga ibirimo bidafututse ahita abaza polisi impamvu uyu muhanzi yasabwe kwishyura miliyoni 60 zose nta n'amasezerano abigaragaza bagiranye.

Yongeyeho gutanga ibisabanuro ku uburyo Bruce Melodie yishyuye arimo indishyi z'akababaro mu gihe ibyabayeho[byo guhagarika ibitaramo muri 2018] nta ruhare yabigizemo byatewe n'icyorezo cya Covid19.

Ntawuyamara yaje kuvumbura ko Byose polisi ari yo yari ibiri inyuma isaba indishyi kandi nta burenganzira ibifitiye, asaba byihuse kurekura Bruce Melodie ndetse ibitaramo bye bigakomeza bidakomwe mu nkokora. 

Anategeka ko asubizwa amafaranga ye Miliyoni 42FBU akoreshwa mu Burundi byiyongeraho n'uruhushya ndakuka rwo gutaramira i Bujumbura iminsi 2 nk'uko biteganyijwe.

Byari Tariki 31 Kanama nibwo Melodie akigera i Bujumbura yakiranywe amapingu ashyirwa mu kasho na polisi y'igihugu yagirizwa ubwambuzi bushukanyi.

Nk'uko yabyivugiye ngo yaje kumvikana n'umugabo witwa Toussaint BANKUWIHA wamwakaga miliyoni 17 ariko zaje kwiyongera yaka Miliyoni 60.

Kuri ubu bwumvikane bwabaye uyu mugabo  yishyuwe miliyoni 30 ako kanya na Bruce Melodie ararekurwa ariko mu kanya bwanya undi yisubiraho ashaka ko harenzwaho indishyi z'akababaro icyamamare gisubizwa muri kasho ku maherere, nibwo uyu mushinjacyaha yaje kumurenganura biba amahire ahita yihutira gutaramira abarundi mu buryo butangaje baranyurwa.

Soma: https://kalisimbi.com/bruce-melodie-akoze-amateka-i-burundi