KARABAYE MICO THE BEST YAMBARA IJIPO.

KARABAYE MICO THE BEST YAMBARA IJIPO.

Turatsinze Prosper uzwi cyane muri muzika ku mazina 'MICO THE BEST' yisunze abandi mu kwambara ijipo.

Mu mafoto aka kanya amaze gusaakaza hanze agaragaye yambaye imyambaro akenshi izwi ku bakobwa n'abagore muri rusange.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa IGARE,UMUNAMBA,AMABIYA n'izindi, akimara kuyasangiza abakunzi be yagize icyo atangaza imbere ya rubanda nyamwinshi avuga ko ahereye mu buto bwe yireba agasanga ari impinduka gusa.

Ati "Iyo nirebye kuva mu bwana bwanjye kugeza ubu ibyo mbona byose ni impinduka gusa.

Mu mvugo izimije cyane, Yunzemo ati "Twaremwe kugira ngo twemere impinduka kandi tunayoboke ibyerekezo by'imiyaga yacu."

Uyu mugabo w'imyaka 38 akoze ibi nyuma yuko hari abandi bahanzi nyarwanda nka DAVIS D nabo bagiye bagaragara mu myenda isanzwe yambarwa n'abali n'abategarugori.

Byahindutse induru benshi bacika ururondogoro muri uyu murwa nyuma yo kubona ibi kuko mu muco gakondo w'abanyarwanda bitamenyerewe.

Si aho gusa kuko no mu myizerere cyane ya Gikristu bitemewe ko umugabo yambara imyambaro yagenewe abagore, kandi umugore atemerewe kwambara iy'abagabo.

Davis D umwe mu bakanyujijeho kubera kwambara ijipo