RDC: INYESHYAMBA ZAYAMANITSE ZISHYIRA HASI INTWARO.

RDC: INYESHYAMBA ZAYAMANITSE ZISHYIRA HASI INTWARO.

Bamwe mu bari bagize inyeshyamba zayogoje igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bashyize hasi intwaro.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com aturutse i Kinshasa avuga ko abagera ku 8 bose bari mu mitwe yitwaje intwaro nka UPDI[Union des Patriotes pour la Défense des Innocents]

Nizo ubwazo zishyize mu maboko ya MONUSCO muri gahunda yayo yise Désarmement, démobilisation, rapatriement, réintégration na réinstallation[DDRRR] ku nyeshyamba zose zikambitse mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ingabo z'umuryango w'abibumbye ishami rya MONUSCO zihaye iyi gahunda yo guha amahrwe buri wese ubishaka kuyoboka inzira y'amahoro agasubizwa mu buzima busanzwe.

Imbunda 2 n'amasasu asga 200, impuzankano n'ibindi bikoresho bya gisirikare nibyo byatanzwe n'aba barwanyi biyemeza kuva mu mashyamba aho buri wese yahawe rugali mu kuba yajya mu gisirikare cya Leta FARDC.

Ibi byose aba biri inyuma, ni umuryango w'urubyiruko JAPD-RDC wishyize hamwe muri iki gikorwa ku bufatanye na MONUSCO, umuyobozi w'uru rubyiruko yibukije izindi nyeshyamba ko nizitarambika intwaro zazo hasi zizagabwaho ibitero simusiga n'ingabo z'igihugu bibe nabi kurushaho.

Imitwe irenga 130 niyo izwi neza ko yashinze imizi muri Congo yose ihurira ku ukutavuga rumwe n'ubutegetsi, byongeraho no guhora ihungabanya umutekano, ku isonga hari umutwe wa M23,FDLR, ADF n'iyindi ikunze kumvikana cyane nka MAI MAI Yakutumba.