ABATURAGE BARASHWE BITIRANYWA N'INYESHYAMBA.

ABATURAGE BARASHWE BITIRANYWA N'INYESHYAMBA.

Bitunguranye Igisirikare cya Togo cyatangaje ko imwe mu ndege zacyo yishe mu buryo butagenderewe abana b’ingimbi barindwi mu majyaruguru y’igihugu.

Aba bana barashwe bitiranywa n'inyeshyamba z'umutwe wa kiyisilamu nk'uko itangazo ryagiye hanze ribivuga.

Televiziyo ya leta yaraye itangaje ibicishije no ku muyoboro wa Youtube ako kanya ko abasirikare bishe aba baturage koko.

Liyetona-Koloneli Sama Sousso, umuvugizi w’igisirikare cya Togo yemeje ko igisirikare cyishe abo bana ku buryo bw’impanuka.

General Dadja Maganawe Umugaba w’ingabo za Togo, nawe yavuze ko iyo ndege yarashe ku basivili mu buryo bwo kwibeshya mu gace ka Margba, ho muri Perefegitura ya Tone iherereye mu majyaruguru y'iki gihugu.

General Dadja Maganawe

Iryo tangazo rivuga ko igisirikare cyari gifite amakuru y’ubutasi agaragaza ko abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro benda kwinjira bakagaba igitero ku baturage b’ako gace.

Abishwe byaje kugaragara ko bari abana b’ingimbi bavaga kwizihiza ibirori by’irayidi y’igitambo ya Eid-al-Adha, aho kuba abarwanyi ba kiyisilamu.

Ibinyamakuru byo mu gihugu byari byabanje kugereka imfu z’abo bana zabaye mu gitondo cyo ku cyumweru gishize ku gisasu cyaba cyatezwe n’abarwanyi ba kiyisilamu kikabaturikana.

Togo yatangaje ibihe bidasanzwe mu karere k’amajyaruguru ka Savanes mu kwezi gushize kwa karindwi. Byari nyuma y’aho abarwanyi b’imitwe ya kiyisilamu batereye umupaka ihana na Burkina Faso, bakica abasirikare 8 bagakomeretsa n’abandi 13.

Umutwe wa Kiyisilamu ushamikiye kuri al-Qaida urwanira muri Burkina Faso na Mali ni wo wigambye icyo gitero.

SOURCE: VOICE OF AMERICA