TIWA SAVAGE YATSINDIYE PHD MURI MUZIKA.

TIWA SAVAGE YATSINDIYE PHD MURI MUZIKA.

Isale Eko wamamaye nka TIWA SAVAGE mu kuririmba yahawe PHD na Kaminuza ikomeye mu gihugu cy'ubwongereza.

Nyuma yiuko asoje amasomo ye,Uyu muhanzikazi ukomoka mu gihu cya Nigeria  Tiwa Savage yahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) mu muziki.

Yahise ahabwa akazina k'icyubahiro benshi baharanira ka Dogiteri ahita agirwa Dr. TIWA SAVAGE na Kaminuza ya Kent yo mu Bwongereza mu muhango wabereye Canterbury Cathedral ahari hateganyijwe kubera ibi birori.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya KENT bwatanze ubutumwa bubicishije ku rubuga rwa Twitter, bwemeza ko butewe ishema no guha PhD umwamikazi w’injyana ya Afrobeat, Tiwa Savage muri Afurika nzima.

Yatanze kandi impamyabushobozi kuri bamwe mu banyeshuri b’ikitegererezo barimo Tiwa savage mu by’ubucuruzi n’ubushabitsi kubera kuba ikitegererezo mu ruganda rwa muzika.

Yishimiye cyane kwakira iyi mpamyabumenyi , yifata amashusho ayasangiza abamukurikira kuri Instagram agira ati "Uyu ninjye Dr. TIWA SAVAGE ndashaka kwifuriza ishya n'ihirwe abo turangizanyije amasomo mwese,ntewe ishema namwe, ubu ngiye kubyishimira, mbikore kurushaho, muzabe beza kurushaho mutanga ibyiza mufite kuko mubikwiye."

Ntibisanzwe kubona umuhanzi ahabwa iyi mpamyabumenyi cyane ko benshi bakora umuziki kubw'impano gusa ntaho baba barawize ndetse usanga bamwe bananirwa n'amasomo yo mu ishuri risanzwe bituma batarenga umutaru.