M23 YIMUYE ABATURAGE ITEGURA AHO IGIYE KURWANIRA.

M23 YIMUYE ABATURAGE ITEGURA AHO IGIYE KURWANIRA.

Kuri uyu wa 29 Nzeri 2022,Biravugwa ko Umutwe wa M23 wamaze kwimura abaturage batuye mu gace ka KABINDI byose ku mpamvu z'imirwano igiye kuhabera.

Izi nyeshyamba zimaze iminsi kuva ku ya 27 Nzeri ziteguje aba baturage kuzibererekera ngo zibone aho zihanganira n'ingabo za FARDC hato amaraso yabo atazahamenekera benshi bakahapfira ntacyo bazira.

Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru yavuze ko inzego z'ibanze muri aka gace zahamije aya makuru ko abasirikare ba M23 bakoze uko bashoboye bimura abaturage mu mutekano babigiza hirya ngo batange umwanya bazesuraniramo akamaraso.

Abaturage bose nk'uko bivugwa bimuriwe mu mudugudu munini wa Tchengerero kuere y'aho urugamba ruzambikanira nyuma yo kubura.

Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC,kurundi ruhande zikomeje kwitoza ndetse zageze aho zitabaza izo mu karere byose mu mugambi wo guhashya no kurandura burundu uyu mutwe wazizengereje.

Nta bwoba namba bugaragara kuri M23 yamaze kubyerekanira muri iki gikorwa, bisa n'ibiteye inkeke cyane ko buri wese ku mpande zombi zihanganye zambariye urugamba.

Ibyo guhagarara itageze i Kinshasa nibyo idashaka,ubushongore n'ubukaka bwayo bwashwiragije FARDC bugera aho bunatera Ingabo za Kenya KDF guhinda umushyitsi zigarama urugamba.

Soma iyi nkuru wiyumvire; https://www.kalisimbi.com/congo-ingabo-za-kenya-zigaramye-urugamba-zihakana-ko-zitazatera-m23