M23 NA FARDC MU NTAMBARA ITARIGEZE IBAHO.

M23 NA FARDC MU NTAMBARA ITARIGEZE IBAHO.

Agahenge kari kamaze iminsi ari kose hagati y'ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n'inyeshyamba z'umutwe wa M23.

Haratutumba intambara itarigeze ibaho na mbere ndetse buri ruhande rurimo gukora imyitozo itajenjetse izira guhagarara bahanganiye muri Kivu ya ruguru.

Ingabo za FARDC zamaze kwakira izo mu karere zihurije hamwe mu mugambi wo kurandura burundu uyu mutwe wazengereje Leta iyobowe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Amakuru twahawe n'umunyamakuru Bahizi Ignatius ukorera Radio Ijwi ry'Amerika[VOA] avuga ko nubwo nta sasu ryumvikana ariko ibyo yabonye birakomeye kuruta uko isi ibitekereza biteye igishyika no mu baturage batangiye guta umutwe bamwe bahungira aho abandi bahunga.

Bahizi kandi yavuze ko aba baturage bamwe barimo gutahuka abandi bahunga bagana mu nkambi ya Nyakabande bituma hakomeza kuba urujijo kuko batazi icyo FARDC irimo gupanga vuba aha kandi na M23 ntawe uzi iryo iryamye yizeye.

Kubura amerekezo kuri M23 byo ntibirimo yaracecetse cyane i Bunagana aho iryamiye amajanja, yo yaretse abaturage ibaha rugali rwo kujya aho bashaka.

FARDC ubwo yasinyiraga ingabo z'akarere kuzayifasha guhashya izi nyeshyamba yahamije ko ntayindi gahunda ihari uretse kwisubiza buri gace kose kafashwe by'umwihariko umujyi n'umupaka wa Bunagana n'ubwo n'zindi nyeshyamba nazo zitayoroheye.

Soma: https://www.kalisimbi.com/fardc-bahiye-ubwoba-hafi-yu-rwanda-inyeshyamba-zikaza-umurego

M23 nayo ikomeje kwikomeza yiyomekaho ingufu ntajorwa ishimangira ko ntawe uzayitsimbura aho yamaze gufata mpaka habayeho ibiganiro na Leta y'i Kinshasa nk'uko ibyifuza.

Soma:  https://www.kalisimbi.com/m23-yiteye-inkingi-idahanamye