BREAKING: WILLIAM RUTO AGIZWE PEREZIDA WA KENYA ABANDI NTIBABYEMERA.

BREAKING: WILLIAM RUTO AGIZWE PEREZIDA WA KENYA ABANDI NTIBABYEMERA.

Aka kanya Uwari Visi Perezida William RUTO atowe nka Perezida mushya wa Kenya.

Dr. William Ruto yatowe n'abasaga 7 176 141 ari bo bangana na 50.49% y'amajwi yose yabaruwe, naho mugenzi we ODINGA utemeranya n'ibyavuye mu matora yagize 48.85% biva mu bamutoye bangana na 6 942 930.

Mbere yaho byaciye amarenga ko imyigaragambyo y'abashyigikiye Raila Odinga ishobora kubaho mu gihe haba hatangajwe ko mugenzi we RUTO amutsinze.

 i Nairobi mu gihe bari mu cyumba 'BOMAS of Kenya' hatangajwe RUTO nk'uzayobora Repubulika ya Kenya muri manda nshya, abagize ihuriro 'Azimio la Umoja' rya ODINGA bamaze gutangaza ko batemera ibivuye mu matora.

Bamaze gutangaza ko igihe cyose umukandida wabo atagizwe Perezida wa Kenya byaciye mu buriganya.

Ole Saitabao Kanchory uri mu bayoboye iri huriro yavuze ko hagaragaye ubutiriganya muri komisiyo y'amatora[IEBC] bihereye mu kubara amajwi y'ibice bitandukanye by'igihugu.

Imbere y'itangazamakuru yagize Ati "Ubutasi bwakoze bwavumbuye neza ko sisiteme ibara amajwi yinjiriwe iribwa kandi usibye n'ibyo bamwe mu bagize iyi komisiyo hari amakosa bakoze azwi bakagombye gufungwa."

Ibi bibaye nyuma yuko amajwi asaga bitatu bya kane [3/4] yabazwe mu ntara zitandukanye z'igihugu yagaragazaga ko William Ruto akomeje kwereka ODINGA bari bahanganye igihandure.

Umunota ku munota hashoboraga gutangazwa Perezida mushya wa Kenya n'ubwo birangiye bisa nk'aho biza kugorana kuko uretse iri huriro rya 'Azimio' , uwahagarariye ishyaka rya 'Roots Party' atemeranya n'abashinzwe kubara amajwi bamubariye nabi nk'uko abivuga.

Prof. George Wajackoyah watsinzwe

Mu itangira hakibarwa amajwi y'agateganyo uyu Prof. George Wajackoyah yakubiswe inshuro rugikubita abo mu ishyaka rye batangira gutunga agatoki bamwe mu bayobozi ba IEBC ko baba barariye ruswa.