BRUCE MELODIE NA SHADDYBOO BAKUBISE HASI AKINYUMA IBYAKEKWAGA BIBA IMPAMO.

BRUCE MELODIE NA SHADDYBOO BAKUBISE HASI AKINYUMA IBYAKEKWAGA BIBA IMPAMO.

Nyuma y'amasaha umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka BRUCE MELODIE ateguje abantu indirimbo yise AKINYUMA ayishyize hanze biba ibindi bindi.

Muri iyi ndirimbo imaze isaha imwe isohotse yifashishije umunyarwandakazi w'uburanga Mbabazi Chadia uzwi mu kwerekana imideli nka SHADDYBOO bari bamaranye iminsi baryohanye ukuntu.

BRUCE MELODIE na SHADDYBOO bagiye bakekwaho kuryamana mu bihe bitandukanye ariko buri umwe abihakana yivuye inyuma.

Hashize ibyumweru 2 aba bombi barikoroje ku mbuga nkoranyambaga ubwo Bruce Melody yasakazaga ifoto yaciye ibintu arikumwe na SHADDYBOO umubiri ku wundi abamukurikira bakibibona batangira gukongeza umuriro mu magambo bakeka ko baba barahuje urugwiro bitari ifoto gusa.

Urugero nk'uwitwa Ishimwe Fanny Bright wanditse amubaza ati "Iyi machine se ujya uyigigira?" ,undi witwa Jockey011 yagize ati "Ikinyafu cyubahwe Bruce ntuntenguhe."

SHADDYBOO

N'abandi bagiye bayishyiraho ibitekerezo bisaga 126 byose ikundwa n'abarenga ibihumbi 13, muri bo harimo abashinjaga uyu muhanzi guca inyuma umugore we akisangira iki kizungerezi.

Gusa uko witegereje neza, aba bombi bari mu nyubako ya BK ARENA mu rwambariro abahanzi bari barimo ubwo igitaramo CHOPLIFE cyizihiraga abatari bake.

SHADDYBOO na BRUCE MELODIE 

Bombi bagiye bahurira mu bikorwa bitandukanye birimo ibyamamaza nk'akazi kabo ka buri munsi byatumye n'uyu mubano wihariye benshi baraketse ko n'ubundi byaba ari akazi barimo none bibaye impamo bongeye guhurira mu ndirimbo yatangiye kuryohera ababakunda bakiyiteraho akajisho.

AKINYUMA ni indirimbo isohotse kuri uyu wa 16 Nyakanga 2022 ku isaha ya saa yine.

SHADDYBOO agaragara akina nk'umugore wa Bruce Melodie baba bashwanira kutuzuza inshingano z'abashakanye nk'uko bikwiye, nyamugore agakeka ko umugabo we yaba aryamana n'abo bahuje igitsina niba atamuca inyuma.

Mu isaha imwe gusa, Imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 16 byatumye BRUCE MELODIE agaragaza ko yifuza itumbagira ry'iyi mibare akagira miliyoni y'abayirebye byibura mu masaha 24.

Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Youtube atakamba ati "Iyi ndirimbo imeze neza muri izi mpera z'icyumweru ndumva ntashishijwe n'iyi mibare,mureke tugeze miliyoni mu munsi kandi mu bihe byashize twarabikoze."

Amajwi yayo yakozwe n'abatungamuziki babiri ari bo MADEBEATS na BIG NASH naho amashusho akorwa n'umuhanga kabuhariwe GAD umaze iminsi ahagaze neza mu guhaza amaso y'abanyarwanda binyuze mu ndirimbo nyinshi yakoze zigezweho.

MADEBEATS na BRUCE MELODIE