BRUCE MELODIE ATAWE MURI YOMBI NA POLISI I BUJUMBURA

BRUCE MELODIE ATAWE MURI YOMBI NA POLISI I BUJUMBURA

Bibaye ibindi bindi kuri BRUCE MELODIE ubwo yageraga ku kibuga cy'indege i Bujumbura nyuma yo kuvugana n'itangazamakuru ahita afatwa na polisi.

Ibimubayeho ni agahomamunwa, byatangiye ari ibyishimo birangira bibaye ibindi bindi.

Nyuma yuko hari ibitaramo byari byarasubitswe mu mwaka wa 2019 kandi yarishyuwe, arakekwaho kwambura umwe mu babiteguye akayabo.

Ibi nibyo bitumye yerekezwa kuri sitasiyo ya Polisi mu mujyi wa Bujumbura ngo yisobanure ku byaha aregwa by'ubwambuzi.

Mbere yo gutabwa muri yombi

Mu kabeho kenshi ikirere cyera umuhanzi Kabuhariwe muri muzika nyarwanda yasesekaye i Burundi yakiranwa urugwiro.

Imbere y'imfatamashusho zitari nke na mikoro z'itangazamakuru i Burundi, Bruce Melodie yararanganyije amaso yishimira kwisanga mu gihugu yari yararose kuzataramiramo kuva kera.

Ati "Ndishimye!Ndishimye cyane nari maze igihe kinini nifuza kuzagera aha ngaha Imana ntiyashimye ko biba mu gihe cyatambutse ariko turashimira ko uyu munsi bibaye murabona ko n'ikirere cyabyemeye. Ubu rero hagiye gushya."

Yakomoje ku bitaramo bya mbere byasubitswe kubera icyorezo cya COVID 19 mu gihe yari yaranishyuwe amafaranga n'ababiteguye ariko bikaza gupfa bagahomba avuga ko ubwo ahibereye agiye kumvikana nabo bikava mu nzira.

Uyu muhanzi yizeje abarundi n'abakunzi ba muzika ny'Afurika ko bagiye kubona ibitangaza ku nshuro ya mbere ahageze.

Ati "Narabiteguye bihagije urumva ko icyo gihe cyose bitakunze nabaga niteguye, ubu rero ibigiye kubaho ni ibitangaza nashishikariza uwari we wese ukunda umuziki w'umurundi ndetse n'umuziki nyarwanda nuw'Afurika muri rusange kutazabura."