RAVAGE EP YA REMA IKOMEJE KUBICA.

RAVAGE EP YA REMA IKOMEJE KUBICA.

DIVINE IKOR uzwi muri muzika nka REMA mu ijoro ryacyeye yashyize hanze indirimbo 5 imbumbe zikomeje kubica bigacika cyane muri Africa.

Ni amasaha 12 gusa ashize kugeze ubwo twandikaga iyi nkuru Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria asohoye uyu muzingo w'indirimbo 5 yise RAVAGE ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye 'Kwangiza bikomeye'.

DND, Trouble Maker, Red Potion, Smooth Criminal n'indi yitwa DON'T LEAVE nizo ndirimbo 5 zigize uyu muzingo muto uzwi nka EP [Extended Play] ikomeje kuryohera abanya-Africa ibihumbi n'ibihumbi no hanze yayo cyane ko mu masaha make imaze kurebwa no kumvwa ku rugero rwo hejuru ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Youtube.

REMA ukubutse i Kigali mu Rwanda mu mpera z'icyumweru gishize aho yanatahanye ibihembo bya TRACE Awards nka "Global African Artist na Best Song of the year 'CALM DOWN" byatangiwe mu nyubako ya BK Arena ku ya 21 Ukwakira 2023.

Ibi byaje byiyongera ku bindi bihembo 3 byose yari yegukanye muri HEADDIES ndetse n'ibindi yagiye atsindira abikesha indirimbo ye 'CALM DOWN' yanasubiranyemo n'umuhanzikazi rurangiranwa SELENA GOMEZ.

Uyu musore wavutse ku ya 1 Gicurasi 2000 akomeje kuba ubukombe ku ruhando rw'isi muri muzika ahesha ikuzo uyu mugabane avukamo wa Africa.

Nyuma yo gusohora izi ndirimbo 5 zigize 'RAVAGE EP' mu buryo bw'amajwi, Byitezwe ko azajya asohora amashusho yazo buhoro buhoro mu rwego rwo gushimisha abakunzi be abifashijwemo n'inzu ya MAVINS imureberera inyungu.