BRUCE MELODIE ARAREKUWE NYUMA Y'INGWATE.

BRUCE MELODIE ARAREKUWE NYUMA Y'INGWATE.

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie atoye ka mitende arekurwa na polisi y'i Burundi.

Akigera ku kibuga cy'indege yaganiriye itangazamakuru yishimye gusa akivuga ijambo rya nyuma Polisi yahise imuta muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi akekwaho ubwambuzi yakoreye umwe mu bateguye igitaramo yagombaga kuzitabira muri 2019 bikarangira kiburijwemo n'icyorezo cya Covid19.

Akigezwa kuri sitasiyo ya polisi mbere yo gushyirwa mu gihome yakoze inyandikomvugo yumvikana n'uwamureze igihe azamwishyurira.

Bamwe mu banyamakuru i Bujumbura bavuze ko uyu muhanzi byaba byagombye kugeza aho atanga ingwate ya mudasobwa iri mu bwoko bwa Macbook abona kurekurwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 02 na 03 Nzeri azataramira abatuye I Burundi mu bitaramo mbaturamugabo byateguwe neza mu rwego rwo kubaha akanyamuneza no kuzamura ibendera rya muzika nyarwanda i mahanga nk'uko asanzwe abikora.