NASTY C NA NYOVEST BATEGEREJWE I KIGALI.

NASTY C NA NYOVEST BATEGEREJWE I KIGALI.

Abahanzi b'abanyafurika y'epfo NASTY C na Cassper NYOVEST bimaze kwemezwa ko mu mpera z'ukwezi kwa Nzeri bazazindukira gutaramira abanyarwanda. 

Kuri uyu wa 15 Kanama 2023 nibwo aba bombi bakunzwe cyane mu njyan ya HIP HOP bagaragaye ku ndangagitaramo yuje urutonde rw'abahanzi bazasusurutsa benshi mu bazitabira ibirori by'umukino wa Basketball ngarukamwaka bizwi nka "FERWABA ALL STAR GAME Concert"

Bije bihurirana n'uko Nsikayesizwe David Junior Ngcobo mu mazina nyakuri y'umuhanzi NASTY C yari asanzwe afite gahunda yo kuzenguruka isi mu bitaramo yitiriye "AFRICAN THRONE World Tour" byaje kuba mahwi nyuma yo kubyisabira ubwe.

NASTY C na NYOVEST bategerejwe muri iki gitaramo mbaturamugabo kizaba tariki 23 Nzeri 2023 rwagati mu nkuta z'inyubako yagenewe imyidagaduro izwi nka BK ARENA aho bombi mu ndirimbo bafitanye harimo iyitwa LOCO itegerezanyijwe amatsiko.

Sibo bonyine kuko Uko bucya n'uko bwira niko urutonde ruriho n'abahanzi nyarwanda bazitabira iki gitaramo ruzagenda rwaguka mu gihe gisaga ukwezi gisigaye ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'imikino y'intoki 'FERWABA'