MICHEAL JACKSON YONGEYE KWIBUKWA NK'UMWAMI.

Abana be 2 muri 3 yasize, bashimangiye ko ntacyatuma banyuranya n'ibyizerwa na benshi ko se yakoze itandukaniro mu muziki.

MICHEAL JACKSON YONGEYE KWIBUKWA NK'UMWAMI.

Michael Jackson ufatwa nk'umwami w’injyana ya Pop umaze imyaka 13 atabarutse, ibigwi bye biracyavuga nk'aho yatabarutse ejo.

Abana be 2 muri 3 yasize, bashimangiye ko ntacyatuma banyuranya n'ibyizerwa na benshi ko se yakoze itandukaniro mu muziki.

Paris na Prince Jacksona abana b’umwami w’injyana ya Pop Michael Jackson bahaye icyubahiro se ubabyara mu itangwa ry’ibihembo bikomeye mu myidagaduro bya Tony Awards 2022.

Bombi bagiye ku rubyiniro imbere y’ibyamamare bitandukanye byari byitabiriye, maze Prince w’imyaka 25 na Paris w’imyaka 24 bongera gushimangira ko se ari umwami.

Prince Jackson yagize ati:”Abantu benshi batekereza ko data Michael Jackson yari umwami w’umuziki yanahinduye byinshi mu mimerere yawo ku isi, twe rero nta bo turibo bo kubihakana.”

INYARWANDA.