BRUCE MELODIE AKOZE AMATEKA I BURUNDI

BRUCE MELODIE AKOZE AMATEKA I BURUNDI

Burya ngo nyuma y'ibibazo haba hari ibisubizo kandi kure habi wagera hose ntihakubuza no kugera kure heza.

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yaraye azamuye ibendera ry'umuziki nyarwanda awuhesha ikuzo nyuma yo kuva mu kasho.

Iminsi 2 yose yari yirenze afungiye i Bujumbura ashinjwa ubwambuzi, gusa yaje kuvugana n'uwamwishyuzaga barabicoca ku munota wa nyuma igitaramo cyari kiteguwe bizwi ko kigiye gusubikwa araseruka aza n'imbaraga nyinshi ingorane avuyemo azishyira ku ruhande ati "Ntacyabuza Impala gucuranga."

Byari ibicika ijoro ryose yashimishije abitabiriye ku bwinshi igitaramo cye cya mbere mu myambaro y'umutuku n'umweru aririmba izirimo 'AKINYUMA' zaryoheye abatari bake.

Mu byishimo byinshi yakandagiye ku rubyiniro ku isaha ya saa munani zirengaho iminota 5 we na Symphony Band baracuranga umuziki uba inyuramatwi.

Bruce Melodie yarinze ava ku rubyiniro bakinyotewe atera agira ati 'Turikumwe ejo ntimuzabure' abasezeraho igicuku kinishye ariko bataha bishimye.

Biteganyijwe ko uyu munsi aza gukora igitaramo cya kabiri cy'amateka ahazwi nka 'Mess des Officiers ' I Bujumbura.