THE BEN NA PAMELLA BASEZERANYE IMBERE Y'AMATEGEKO.

THE BEN NA PAMELLA BASEZERANYE IMBERE Y'AMATEGEKO.

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka THE BEN aciye impaka asezerana n'umukunzi we Uwicyeza Pamella.

Mu ibanga rikomeye THE BEN na Pamella basezeraniye imbere y'amategeko mu murenge wa KIMIHURURA ho mu karere ka Gasabo.

Imbere y'imbaga bombi barambuye ukuboko kumwe ukundi ku ibendera basimburanwa barahirira kuzabana ubuziraherezo basinyira isezerano ndakuka ry'ivangamutungo risesuye.

Ni mu muhango witabiriwe n'ibyamamare birimo MEDDY, LICK LICK,K8 Kavuyo,Zizou Alpacino n'abandi batandukanye mu ruganda rw'imyidagaduro hano mu Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y'igihe gisaga amezi 10 uyu muhanzi atereye ivi yambika impeta y'urudasaza Pamella nyuma yo kumwemerera kuzabana akaramata.