ZARI YAKOREYE BIBI GAFOTOZI WAMUTAMAJE.

ZARI YAKOREYE BIBI GAFOTOZI WAMUTAMAJE.

Umuherwekazi ZARI yazabiranyijwe n'uburakari ahita asesa amasezerano yagiranye n'abamufotoraga.

Amafoto yizihiwe mu rukundo n'umusore bakundana arusha imyaka 12 yose niyo abaye intandaro yo gucana uwaka anaca amande Kompanyi ya SPA na Divine Resort nyuma y'amafuti yakozwe na ba Gafotozi.

Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2022 ZARI Yashyize hanze amasezerano[Contract] yari yagiranye n'abaherutse kumufata amafoto yerura kumugaragaro ko ayaseshe ku mpamvu z'uko bamutamaje kandi bitagarukiraho ahubwo bigomba no kujya mu rukiko.

Aya mafoto amugaragaza we n'umukunzi we SHAKIB bizihiwe mu mazi yuzuyemo indabo z'umutuku urukundo ari rwose guterurana no kurirana ari byo biyoboye mu gakino k'urukundo n'ubundi bahoramo.

Mu ibaruwa Kalisimbi.com ifitiye kopi,igaragaza impamvu yo gusesa aya masezerano. Gusakara kw'aya mafoto nibyo byarakaje ZARI utarifuzaga ko ajya hanze na busa, biba ngombwa ko acisha umurongo utukura mu byo bari barasezeranye ku itariki 18 Ukwakira 2022.

Mu magambo ye yivugiye, yatangaje ko uwamufotoye nawe asanzwe afite urubuga kuri murandasi acururizaho amafoto ko byatumye yifuza kumuca ruhinga nyuma akayashyira hanze kugira ngo abe ari we uyasakaza bwa mbere bityo bikurure abamugana.

Yongeyeho ati "Ubundi Gafotozi w'umunyamwuga iyo baguhaye akazi ko gufata amafoto jya wibuka ko ayo mafoto atari ayawe, Ayo mafoto ni ay'uwaguhaye ikiraka wanakwishyuye kuza kuyamufata, Si amafoto yawe. Iyo rero wayafashe jya uyaha umukirirya kuko niwe uzi impamvu yayafashe n'uko azayakoresha."

Abwira uwamufotoye, Yunzemo ati "Ibyo rero kunca inyuma ugashaka kuyagira ayawe uyakoresha mu nyungu zawe bihabanye cyane n'ubunyamwuga byibuke ko atari aya we niyo mpamvu naseshe aya masezerano sinanakwibuka pe."

Byateje urunturuntu aya mafoto akijya hanze isi yose iramwota, abatari bake bihera ijisho kuri uwo munyenga w'urukundo bajyaga bahishwa.

Irebere amafoto yose unyuze hano; https://kalisimbi.com/zari-mu-nyanja-yurukundo