PEREZIDA TSHISEKEDI YONGEYE KUREGA U RWANDA.

PEREZIDA TSHISEKEDI YONGEYE KUREGA U RWANDA.

Umukuru w'igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko yagiriye mu bwongereza yazuye ibirego aregamo u Rwanda.

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2022 nibwo Perezida Antoine Felix Tshisekedi yagiriye uruzinduko rw'akazi I London aza no guhura n'umwami Charles III.

Mu biganiro bagiranye byamaze iminota 50 gusa, bibanze ku bibazo igihugu cye gifitanye n'u Rwanda aho iteka arushinja gufasha umutwe wa M23 wayogoje intara ya Kivu ya ruguru, aha niho yahereye yongera kurega avuga ahindira ibibazo bye ku ngabo za RDF avuga ko zitwikira inyeshyamba zigahungabanya umutekano w'abaturage be.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko nta ruhare rufite mu ntambara ya Congo Kinshasa ahubwo rugaragaza neza ko RDC ari yo ifasha byeruye inyeshyamba za FDLR n'ubwo leta y'i Kinshasa ibihakana.

Perezida Tshisekedi wihunza Ibi, byabaye ibindi bindi ubwo hasohokaga Raporo yerekana ko ingabo za Congo, FARDC, ziherutse gukorana kumugaragaro na FDLR mu gihe ubuvugizi bwazo bwakunze kwemeza ko uwo mutwe waranduwe burundu.