NTA NIGERIA NTA TANZANIA NI ABAHANZI NYARWANDA GUSA.

NTA NIGERIA NTA TANZANIA NI ABAHANZI NYARWANDA GUSA.

Abahanzi nyarwanda nibo bahawe rugali mu gitaramo mbaturamugabo kimenyerewe nka EAST AFRICAN PARTY.

MUSHYOMA JOSEPH uzwi ku izina rya BUBU mu kiganiro n'itangazamakuru yatangaje ko nta muhanzi w'umunyamahanga habe Nigeria,Tanzania cyangwa ahandi uzongera gukandagiza ikirenge cye ku rubyiniro rwa rw'iki gitaramo ahora ategura buri tariki ya mbere y'umwaka.

Nyuma yo kwivugira aya magambo ntibyatinze kwigaragaza hasohoka indangagitaramo yuzuyeho abahanzi nyarwanda gusa basaga 12 bazasusuruta abazakitabira ku ya 01 Mutarama 2023.

Muri aba bahanzi barimo ibikomerezwa n'abanyabigwi muri muzika nka RIDERMAN,KING JAMES,BRUCE MELODIE n'abandi nka DAVIS D,ALYN SANO na PLATINI P wamamaye nka BABA.

Hibutswe kandi n'abahanzi b'amaraso ya gisore nka ISH KEVIN,NIYOBOSCO,OKKAMA,AFRIQUE,NEL NGABO na ARIEL WAYZ bategerejweho kuzakora ibidasanzwe mu itangira ry'umwaka.

Hari hashize imyaka 2 yose nta kanunu kacyo kubera ibihe bigoye byo gukumira icyorezo cya Covid19 cyari cyarangije byinshi birimo n'ibikorwa cyane cyane by'imyidagaduro.

EAST AFRICAN PARTY yari inkumburwa mu banyabirori igarukanye imbaraga iha bamwe mu bahanzi batari bagitumirwa mu bitaramo byari bimaze iminsi bibera muri iyi Kigali.