FILIME NYARWANDA ZIHINDUYE ISURA.

FILIME NYARWANDA ZIHINDUYE ISURA.

Kuva uruganda rwa Filime mu Rwanda rwatangizwa mu myaka irenga 20 ishize ntabwo benshi bagiye bishimira ibiruturukamo.

Si uko hatakozwe inziza kandi zakunzwe nka filime 'Ikigeragezo cy'uubuzima' yatumye izina Ngenzi riba ikimenyabose n'izindi zakozwe mu myaka yo guhera za 2002,2003,2005 kuzamura.

Amatwi yawe ashobora kuba yarumvise ijambo 'Sinkunda/Sinjya ndeba filime nyarwanda' ndetse nawe ushobora kuba wararivuze ntawamenya.

Ababivuze cyangwa ubivuga n'ubu hari amwe mu makosa ashingaho agati arimo avugwa cyane nko Gukora inyiganano n'ibyiswe amakinamico byagiye biganza ibyiza biva muri uru ruganda rwuje abatiganda.

Umunsi ku munsi abarurimo bagerageza kuzana no guhanga udushya ngo ubwiza bwa sinema nyarwanda buryohere amaso y'abanyarwanda n'abanyamahanga.

Muri bo hari abo twegereye bakoze filime iryoheye ijisho ikanyura umutima bise 'THE DROP' bisobanura Igitonyanga mu kinyarwanda.

Mu kiganiro umuyobozi mukuru wayo Ndacyayisaba Peter yagiranye na Kalisimbi.com yavuze ko iyi filime ije guhindura isura ya Sinema nyarwanda abantu bayibonagamo.

Ati "Iyi filime twarayitondeye kuva mu mwaka wa 2018 kugeza ubu ngo duhindure ibintu bibe byiza,twageze n'aho twifashisha bamwe mu bakoze filime zitandukanye i Hollywood nk'uruganda rwa mbere ku isi muri sinema. Ntakindi twabikoreye uretse gukunda filime dushaka ko ibyo tubona ahandi twabizana tukabivanga n'iby'iwacu bityo bikazaryohera umunyarwanda n'umunyamahanga icyarimwe."

Yunzemo ati"Mwibuke ko twamenye filime ari uko abazungu baje tubyisangamo ari yo mpamvu byagoranye ngo uru ruganda ruzamuke mu Rwanda kuko si umuco wacu ahubwo ni umuco mwiza mutirano, Ntibivuze ko natwe tutakora ibyiza ahubwo ikibura rimwe na rimwe ni ukumenyera cya kintu."

Yongeyeho ati "amasomo twarayize,buri kimwe twabonye cyaduhaye ibitekerezo byinshi twe tuzanye itandukaniro mu giye kubona ibyo amaso yanyu atabonye muri iki gihugu,Ndabashishikariza kuzihera ijisho gusa."

Peter wanakoze byinshi mu kuyitunganya[Editing] yadutangarije ko iyi filime yamaze gusozwa ndetse incamake yayo ikaba iri ku rubugarwa Youtube[Thousand Hills Empire],avuga kandi ko igisigaye ari ugusohoka kumugaragaro bidatinze ku ya 16 Nzeri 2022 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba[6:00PM].

THE DROP izerekanirwa bwa mbere muri cyumba kinini cya CENTURY CINEMA hasanzwe hareberwa filime z'inyamahanga mu nyubako ndende ya Kigali City Tower iherereye mu mujyi rwagati[Downtown]

Nk'uko twabitangarijwe n'abashinzwe iki gikorwa, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 5 gusa naho k'umuntu uje agaragiwe ni ibihumbi 9[Couple].

Soma: https://www.kalisimbi.com/niyo-film-ya-mbere-mu-rwanda-ikozwe-gutya