JOSE CHAMELEONE YAKUBISE UMUMOTARI MU MUHANDA AHITA YIJYANA KWA PEREZIDA.

JOSE CHAMELEONE YAKUBISE UMUMOTARI MU MUHANDA AHITA YIJYANA KWA PEREZIDA.

Joseph MAYANJA wamamaye nka Dr. Jose Chameleone muri muzika yo mu karere k'Afrika y'iburasirazuba yagaragaye akubitira umumotari mu muhanda.

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 20 Mutarama 2023 nibwo uyu mugabo w'imyaka 43 yafashe inkoni karundura yadukira umumotari aramuvutagura inshuro zigera kuri enye zose rubanda barahurura.

Uyu mugabo wari kumwe na bagenzi be mu modoka yo mu bwoko bwa RANGE Rover yaje kugongwa n'uyu mumotari utamenyekanye amazina niko kuzabiranywa n'uburakari budasanzwe ahubuza inkoni hafi aho arahondagura abari aho bavuza induru abona kumureka bamushinja kwihanira kudafite ishingiro.

Nk'uko byagaragaye mu mashusho yasakaaye cyane mu gihugu cya Uganda, Uyu muhanzi yahise yinjira mu modoka ahita yerekeza mu wundi muhanda ugana ku biro by'umukuru w'igihugu cya Uganda[Office Of the President] yijyanye.

Si ubwa mbere uyu muhanzi ufatwa nk'umunyabigwi agaragaye mu bikorwa byo guhohotera abantu muri rusange byagiye byamaganirwa kure na benshi uhereye no ku mugore we w'isezerano uzwi nka DANIELLA ATIM batandukanye kubera guhozwa ku nkoni n'urugomo akorera abandi bidasigana n'ibihora mu muryango we n'abavandimwe be.

Soma: https://kalisimbi.com/uko-weasel-yakubise-sandra-amuziza-pallaso-bavukana

Soma; https://kalisimbi.com/sandra-teta-yasimbutse-urupfu