UMUHANZI EDOUCE SOFTMAN YATANGIJE URUBUGA RUZAJYA RUCURURIZWAHO FILIME.

UMUHANZI EDOUCE SOFTMAN YATANGIJE URUBUGA RUZAJYA RUCURURIZWAHO FILIME.

Umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, Edouce Softman yashinze urubuga rwerekanirwaho amashusho binyuze kuri murandasi yise ‘Rwandaflix’ rukora nka Netflix.

Netflix yabaye ikimenyabose mu bihugu bitandukanye byo ku Isi birenga 190, aho yisunze internet yerekana filime mbarankuru, ibiganiro n’ibindi ariko bisaba kubanza kuba umufatabuguzi.

Kuba umufatabuguzi wishyura nibura amafaranga 14,000 Frw mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Edouce yatangarije InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko hashize igihe yemeranyije n’inshuti ye gushinga urubuga, ruzajya rufasha Abanyarwanda n’abandi kureba filime ku buryo buhendutse.

Avuga ko kubifatanya n’umuziki byoroshye, kuko buri kimwe kizajya giteza imbere ikindi.


Ati “Bizamfasha cyane kugira ngo yaba umuziki ndetse na filime bimenyekane icyarimwe. Ujya ubona abahanzi n’abandi binjira mu bushabitsi, ugasanga barakina filime cyangwa barasinya amasezerano atandukanye. Burya rero umuhanzi mwiza aba agomba kuba n’umushabitsi mwiza kuko ni ibidufasha."

Ni benshi mu bahanzi bagira ibitekerezo byiza bitanga umusanzu ku ruganda ruhuriwemo n'abakora ubugeni barimo nka KING JAMES wakoze urwo yise ZANA Talent rucururizwaho Filime n'umuziki.

InyaRwanda