Nyaruguru: HUBATSWE IBITARO N'UBU BIGITANGAZA BENSHI.

Nyaruguru: HUBATSWE IBITARO N'UBU BIGITANGAZA BENSHI.

Abanyarwanda baracyishimira ibikorwaremezo birimo, Ibitaro bishya bya Munini biherereye mu Karere ka Nyaruguru ho mu Ntara y'Amajyepfo, bikomeje gutangarirwa na benshi kubera ubwiza bwabyo aho bamwe bakeka ko ari Hoteli nabwo iherereye i Burayi.

Abandi bazi amakuru nyayo barimo aba-Nyaruguru bagashimira Umukuru w'Igihugu wabahaye ibi bitaro by'agatangaza.

Akarere ka Nyaruguru gaherutse kwandika ku rubuga rwako rwa Twitter ko abaturage ba Nyaruguru bishimira ko bibohoye ingendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi z'ubuzima kure y'aho batuye.

Nsabimana wo mu Murenge wa Nyagisozi avuga ko mbere y'uko bubakirwa Ibitaro bya Munini byabagoraga kwivuza. Ubu yishimira ko bivuriza hafi bakoresheje Mituweri.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kubera impaka z'abatangariye cyane iyi nyubako y'ibitaro bya Munini bihererye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Munini, Akagari ka Ngarurira.

Uwitwa Josiane Kamikazi yashyize amafoto 2 ku rukuta rwe rwa Twitter abwira abamukurikira ko iyi nyubako ari iy'ibitaro bya Munini muri Nyaruguru biherereye mu birometero 170 uvuye i Kigali, ariko bamwe bamubwira ko ari kubabeshya.

Uwitwa Fedzo yahise amubaza ati "Nonese koko mutabeshye aha ni iwacu i Rwanda?". Jean Kalisa ati "Cyangwa ni igishyushanyo mbonera, simbyizeye".

Gloriose Bigagaza yabasubije ko ari mu Rwanda mu Karere ka Nyagurugu, ati "Cyane, ni mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo mu Rwanda". Kamanzi William ati "Uku ni Ukwibohora nyakuri". Undi ati "Ni cyo kwibohora bivuze. Inkotanyi ni ubuzima, iz'amarere ni umugisha".

INYARWANDA.