ZARI AGIYE KONGERA UMUBARE W'ABANA 5 AFITE.

ZARI AGIYE KONGERA UMUBARE W'ABANA 5 AFITE.

Zarinah Hassan wamamaye nka ZARI wiyita akazina ka 'TheBossLady' kubera agatubutse atunze yivugiye ubwe ko bitari kera azongera akabyara.

Uyu mugore w'imyaka 42 yabitangarije mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yari ari mu iyamamazabikorwa by'igitaramo ngarukamwaka cyiswe 'WHITE PARTY' asanzwe ategura.

Niwe ubwe wavuze ko kubera urukundo akunda Shakib Lutaaya Cham w'imyaka 30 atitaye ku myaka amurusha agomba kuzamubyarira abana ntakabuza kandi anongeraho ko bitari kera.

Abana 5 bose nibo amaze kubyara aho abyiruye abasore cyane. Batatu muri bo yababyaranye n'umuherwe w'umunya-Uganda witwa IVAN SEMWANGA yongeraho umuhungu n'umukobwa ba DIAMOND Platinumz utarasibaga kumuririmbira.

SHAKIB na ZARI bamaranye iminsi mu rukundo rudasanzwe byitezwe ko igihe icyo ari cyo cyose ruzera imbuto bakibaruka umwana byaba ngombwa bakiyongeza nk'uko nyir'ubwite abyivugira.

Soma; https://kalisimbi.com/zari-mu-nyanja-yurukundo

ZARI ubwo yaganirizaga itangazamakuru

ZARI n'abana be 5

Soma: https://kalisimbi.com/na-biriya-byose-ni-ibyawe-zari-na-shakib